Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yagobotse umujyi wa Goma wo muri RDC iwuha umuriro w’amashanyarazi wo gucana, nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryasize uriya mujyi mu icuraburindi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse, birangira amazukuru yacyo yangije ibikorwa remezo bimwe na bimwe byo muri uriya mujyi.
Iruka rya Nyiragongo ryanakurikiwe n’imitingito ikomeye ikomeje kumvikana i Goma no mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ku buryo ikomeje kwangiza ibikorwa burimo imiyoboro y’amashanyarazi n’iy’amazi.
Mu gihe Goma yari imaze kuba icuraburindi, u Rwanda rwafashe iya mbere mu kuyigoboka ku muriro w’amashanyarazi, ku buryo ibice by’ingenzi by’uriya mujyi biri gucana.
Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Ati: “Umuyoboro wabo wabahaga amashanyarazi wagize ikibazo kubera ikirunga cya Nyiragongo cyari cyarutse hanyuma kirawusenya, biba ngombwa ko tuba tubahaye amashanyarazi kugira ngo abafashe kuba batari mu kizima.”
Butera yavuze ko REG iri gucanira ibice binini by’Umujyi wa Goma, biciye ku muyoboro wa kilovolt 30 uri ku mupaka muto uhuza u Rwanda na RDC uzwi nka Petite barrière.
Kuva Nyiragongo yaruka u Rwanda rwakunze kuba hafi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko rwafashe iya mbere mu guha ubuhungiro ibihumbi by’abaturage bayo bahungaga iruka rya kiriya kirunga.
Magingo aya mu Rwanda kandi harabarurwa Abakongomani barenga 600 bahunze imitingito ikomeje kwibasira umujyi wa Goma, kuri ubu bakaba bari kwitabwaho na Leta y’u Rwanda ibacumbikiye.


