Ikibanza cya make mu mujyi wa Kigali

Ikibanza kigurishwa mu Mujyi wa Kigali, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga kuri Miliyoni 8 Frw. Ahantu heza habereye urugo rwawe urota uba witegeye uburanga bw’ibice bitandukanye by’Umujyi. Wahamagara KTN kuri 0789000422 cyangwa ukadusura ku biro byacu muri downtown mu igorofa rya 3, mu cyumba F3-20

Goma: Ntibahangayikishijwe no kongera kuruka kw’ikirunga gusa bafite n’impungenge za gaze

Abatuye mu Mujyi wa Goma biravugwa ko badahangayikishijwe no kongera kuruka kw’Ikirunga cya Nyiragongo gusa, ahubwo banahangayikishijwe n’uko imitingito ya hato na hato iri kumvikana mu bice bikegereye nka Goma ndetse tutirengagije na Rubavu, ishobora gutera isaduka ry’ubutaka hakaba hazamukiramo gaze ishobora koreka imbaga. Umwe mu baturage bari i Goma witwa Kambale Richard, wavuganye na […]

Abanyamakuru b’Abafaransa bashinjwa gutera ubwoba Umwami wa Maroc mu mazi abira

Abanyamakuru babiri b’Abafaransa, Eric Laurent na Catherine Graciet bakurikiranweho kuba mu 2015 barateye ubwoba umuryango w’ibwami muri Maroc bawusaba amamiliyoni y’Amayero ngo badasohora inkuru yari kuwukoza isoni. Aba bafashwe bamaze kwakira ibihumbi 40 by’Amayero ngo batazasohora iyo nkuru y’urukozasoni ku muryango w’Ubwami bwa Maroc. Ikinyamakuru AFP cyatangaje ko mu minsi ya vuba Eric Laurent na […]

Mugisha Gilbert yafashije Rayon Sports kwigobotora Bugesera FC

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na rutahizamu Mugisha Gilbert, yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Bugesera ibitego 3-1. Hari mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona Rayon Sports yari yakiriyemo Bugesera i Nyamata. Ni Rayon Sports yari yitwaye nabi ku munsi wa mbere itsindwa na AS Kigali ibitego 3-1, mu gihe Bugesera […]

Amafoto: Ibihumbi by’Abanyekongo biri guhunga byashingiwe inkambi

e2y3z4dwqairw82.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi, ku mipaka ihuza imijyi ya Goma (RDC) na Rubavu (Rwanda) hinjiriye Abanyekongo barimo guhunga batinya ko Ikirunga cya Nyiragongo cyakongera kuruka kikabwatara ubuzima nk’uko babisabwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aba Banyekongo bababarirwa mu bihumbi bari kugera ku butaka bw’u Rwanda berekezwa mu nkambi yabateguriwe iherereye mu Murenge […]

Ibikorwa bya MONUSCO byari i Goma byimuriwe ahandi

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Bintou Keita kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021 yatangaje, bimwe mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro by’uyu muryango (MONUSCO) byari i Goma byimurirwa i Bukavu n’i Sake. Ni mu gihe imitingito ikomeje kwibasira uyu mujyi kuva ikirunga cya Nyiragongo cyaruka tariki ya 22 Gicurasi 2021. […]

Uko Mike Tyson yigeze gutunga hafi miliyari bikarangira yisanze mu myenda iremereye

nintchdbpict000536207591.jpg

Mike Tyson nta gushidikaya ko ari umwe mu bateramakofe b’ibihangange babayeho mu mateka. Uyu mugabo ugeze mu zabukuru wahimbwe Iron Man (Cyangwa Umugabo w’Icyuma) yamaze imyaka myinshi ayoboye icyiciro cy’abateramakofe b’ibiro byinshi mbere yo gusezera muri uyu mukino. Yakoreye akayabo k’amafaranga mu gihe cye mbere y’uko ayatakaza yose. Tyson yakunze kutavugwaho rumwe mu gihe cye […]

Mohammed Hajeb, le terroriste qui a trompé les services allemands

Mohammed Hajeb est le seul extrémiste qui ait pu se faire passer pour un activiste des Droits de l’Homme et un acteur politique, malgré son histoire djihadiste au Pakistan et en Afghanistan. L’histoire désignera Hajeb comme le seul terroriste à avoir voyagé en Afghanistan via le Pakistan pour le « djihad » contre l’Occident, avant […]

Mwemere wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arasaba ubufasha

mwemere.jpg

Mwemere Ngirinshuti wakiniye amakipe yose akomeye muri shampiyona y’umupira w’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuva ahagana mu 2003 kugeza mu 2019, avuga ko abaye mu buzima bubi, agasaba ubufasha bwo kubona ikimutunga. Mwemere yakiniye amakipe arimo: Atraco FC itakibaho, APR FC, Police FC, Kiyovu Sports, Bugesera na Espoir FC, yitabazwa no mu ikipe […]

Zinedine Zidane yatandukanye na Real Madrid, uramusimbura ntazwi

Ikipe Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, imaze gutangaza ko yatandukanye n’Umufaransa Zinedine Zidane wari umutoza wayo mukuru. Umutoza Zidane ni we wafashe icyemezo cyo gutandukana na Madrid nk’uko iriya kipe yabitangaje ku rubuga rwayo. Iti: “Magingo aya ni igihe cyo kubaha icyemezo cye kandi tukamwereka ko twubaha ubunyamwuga bwe, ukwitanga n’urukundo yagaragaje muri […]

U Rwanda rwagobotse Goma yari mu icuraburindi ku muriro w’amashanyarazi

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yagobotse umujyi wa Goma wo muri RDC iwuha umuriro w’amashanyarazi wo gucana, nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryasize uriya mujyi mu icuraburindi. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse, birangira amazukuru yacyo yangije ibikorwa remezo bimwe na bimwe byo muri uriya mujyi. […]

Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda abisabira imbabazi

Mu ijambo avugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi 2021, Perezida w’u Bufaransa uri mu ruzinduko mu Rwanda amaze gusaba imbabazi Abanyarwanda kubw’uruhare rw’u Bufaransa mu mahano yagwiririye u Rwanda, aho yemeje ko iyi jenoside itari impanuka, yateguwe kandi idashobora gusibangana abantu bazabana nayo. Perezida Emmanuel […]

Uganda: Umugore w’imyaka 19 yapfuye nyuma yo kwitura hasi ari mu rukiko

Umugore w’imyaka 19 wo mu gihugu cya Uganda washinjwaga ubutekamutwe ashaka amafaranga abeshya ko atwite kuri uyu wa Gatatu yapfuye nyuma yo kwitura hasi ari mu rukiko. Nyakwigendera witwa Olivia Nassanga, yituye hasi ubwo yari mu rukiko rwa Mityana, aho yari yagiye guhabwa amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gufungurwa by’agateganyo muri Gereza ya Mityana. […]

Umuhanzi Joelma Paraíso yishwe no kwiyongeresha ikibuno

Umuhanzi akanaba umubyinnyi, Julieta Gomes Manuel uzwi mu muziki wa Angola nka Joelma Paraíso, yitabye Imana azira kwiteresha inshinge zimwongerera ubunini bw’ikibuno. Joelma w’imyaka 25 y’amavuko yitabye Imana ku wa Mbere w’iki cyumweru aguye mu bitaro bya Prenda by’i Luanda yari amaze iminsi arwariyemo. Umuganga utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bigitangira Joelma yatakaje […]

MC yasohotse mu bukwe arigendera atabuyoboye akimara gukubita amaso umugeni

Umusangiza w’amagambo (MC) wari mu bukwe ahitwa Mwatate, Taveta muri Kenya yasohotse mu bukwe arigendera atabuyoboye nyuma yo kubona ko umugeni ari umukobwa bigeze gukundana kera bagatandukana. Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko MC yakundaga uwo mukobwa cyane ku buryo byamugoye kwihangana agakomeza kuyobora ubukwe, ahitamo kurambika mikoro hasi arigendera. MC usanzwe ari mwarimu ku […]

Nyamagabe: Abaturage bafashe ifumberi nzima, bayisubiza muri Pariki

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kinaba, Akagari ka Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021 bafashe ifumberi yari yasohotse muri Pariki ya Nyungwe, bayisubizamo. Umwe mu bafashe iyi fumberi witwa Nyabyenda Dafrose yatangarije BWIZA ko bari mu murima, babona iyi nyamaswa iturutse muri Pariki, maze bayirukaho, barayifata. Ati: […]

Gen Rui Jorge aravugwa mu itabwa muri yombi rya Ntamuhanga Cassien

Umuyobozi w’Ubutasi bwa Gisirikare muri Mozambique, Brig Gen Rui Jorge aravugwaho gutanga amabwiriza yo guta muri yombi, Cassien Ntamuhanga. Uyu mujenerali mu Ngabo za Mozambique (Forças Armadas de Defesa de Moçambique) ni we uvugwa muri iri fatwa Ntamuhanga wabaga muri Mozambique nk’impunzi ntibizwi icyamuteye kuba yaba yaratanze ayo mabwiriza niba koko ari we ubiri inyuma […]

Burundi: Habonetse imirambo bikekwa ko ari abarwanyi ba FLN baherutse gutera mu Bweyeye

Mu ishyamba rya Kibira, mu gihugu cy’u Burundi biravugwa ko habonetse imirambo itatu y’abantu bari bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Burundi kandi nta mirwano ingabo z’u Burundi ziheruka kuharwanira bikaba bikekwa ko ari bamwe mu nyeshyamba za FLN zagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 23 rishyira kuwa 24 Gicurasi, zishwe n’ibikomere zakuye […]

Amafoto: Perezida Macron ari mu Rwanda

mac1.jpg

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu kanya gashize ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Uyu Mukuru w’Igihugu aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwitezwemo gahunda zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibihugu byombi. Yaraye atangarije ku rubuga rwa Twitter ko ruzafungura “urupapuro rushya ku mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda ndetse na Afurika.” Yageze mu Rugwiro […]

Hari abafata uruzinduko rwa Macron nk’urw’ubutwari

Mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron agera mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, abakurikiranira hafi imibanire y’ibihugu byombi mu myaka 27 ishize, basanga uru ruzinduko ari ikimenyetso gikomeye gishimangira ubutwari bwe. Bavuga ko uyu muyobozi yifuje ukuri ku ruhare igihugu cye cyagize mu mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, bityo […]

Byitezwe ko Nyiragongo ishobora kurukira no muri Kivu, abaturage bari kwimurwa ku bwinshi

fb_img_16220594635149725.jpg

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gen. Constant Ndima ashingiye ku byo yabwiwe n’abashakashatsi mu by’ubumenyi bw’ibiri mu nda y’Isi, yavuze ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kurukira mu bice bitandukanye by’umujyi was Goma no mu kiyaga cya Kivu. Byatumye uyu muyobozi afata icyemezo cyo kwimura abatuye muri uyu mujyi guhera kuri uyu wa 27 […]

Villarreal yatsinze Manchester United, iyitwara Europa league

Ikipe ya Villarreal yo muri Espagne yaraye yegukanye igikombe cya UEFA Europa league, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Manchester United yo mu Bwongereza kuri penaliti 11-10. Hari mu mukino wa nyuma wa Europa league league wabereye i Gdansk muri Pologne. Iminota 90 y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye rwabuze gica, dore ko amakipe […]