mac1.jpg

Amafoto: Perezida Macron ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu kanya gashize ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.

Uyu Mukuru w’Igihugu aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwitezwemo gahunda zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibihugu byombi. Yaraye atangarije ku rubuga rwa Twitter ko ruzafungura “urupapuro rushya ku mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda ndetse na Afurika.”

mac1.jpg
mac3.jpg
mac2.jpg

Yageze mu Rugwiro

Akimara kugera ku kibuga cy’indege cya Kanombe, yahise yerekeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro), yakirwa na Perezida Kagame.
pk.jpg
img-20210527-wa0010.jpg
img-20210527-wa0011.jpg
macron1.jpg
img-20210527-wa0013.jpg
recep.jpg

Ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali

Nyuma yo kugera mu Rugwiro, yasuye urwibutso rushyinguwemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi, aho byitezwe ko avugira ijambo.

Muri iri jambo, bikekwa ko asabira imbabazi kuba igihugu cye cyarakomeje gufasha Leta y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza 1994, bwarabonaga ko iri gutegura jenoside, nk’uko Rapport Duclert yasohotse muri Mata 2021 ibivuga.

gisozi.jpg
giso.jpg

Izindi gahunda

Perezida Macron biteganyijwe ko kandi ataha cyangwa azataha ikigo ndangamuco cy’ururimi rw’Igifaransa, CCFR (Centre Culturel Francophone du Rwanda) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Hitezwe kandi ikiganiro cye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kirakurikirwa n’icyo bombi baragirana n’itangazamakuru.

Perezida Macron azava mu Rwanda, asize ashyizeho Ambasaderi mushya w’u Bufaransa muri iki gihugu nk’uko biherutse gutangaza n’ibiro bye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *