Umuhanzi akanaba umubyinnyi, Julieta Gomes Manuel uzwi mu muziki wa Angola nka Joelma Paraíso, yitabye Imana azira kwiteresha inshinge zimwongerera ubunini bw’ikibuno.
Joelma w’imyaka 25 y’amavuko yitabye Imana ku wa Mbere w’iki cyumweru aguye mu bitaro bya Prenda by’i Luanda yari amaze iminsi arwariyemo.
Umuganga utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bigitangira Joelma yatakaje ikibuno cye cyari cyatangiye kubora, mbere y’uko ubwo burwayi bufata imitsi ye yo mu nda ndetse n’imyanya myibarukiro.
Ikinyamakuru MZ Magazine cyasubiyemo amagambo y’uriya muganga kivuga ko “yatangiye kubora byihuse, ariko twananiwe kumurokora kubera ko yageze mu bitaro yamaze gutakaza cyane imbaraga z’umubiri.”
Umuco wo kongeresha ubunini bwa bimwe mu bice by’umubiri nk’ibibuno, mu mayunguyungu n’amaguru hifashishijwe ibinyabutabire, biramenyerewe i Luanda muri Angola gusa bamwe mu babikora bikunda ku bagaruka.
Mu minsi yashize muri iki gihugu humvikanye inkuru z’abakobwa bagiye bapfa abandi bahura n’ingaruka z’ubumuga bw’umubiri, bazira kongera ibice bimwe na bimwe by’imibiri yabo.
Umuganga waganiriye na MZ Magazine yavuze ko kongeresha bimwe mu bice by’umubiri bidahira ababikoze nyuma y’igihe runaka, agira abakobwa inama yo kujya bajya mu kigare babanje gutekereza ku ngaruka mbi bashobora guhura na zo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



4 Responses
Umuhanzi Joelma Paraíso yishwe no kwiyongeresha ikibuno
uyu ntawamuririra
Umuhanzi Joelma Paraíso yishwe no kwiyongeresha ikibuno
uyu ntawamuririra
Umuhanzi Joelma Paraíso yishwe no kwiyongeresha ikibuno
Bajye banyurwa nuko baremwe.
Umuhanzi Joelma Paraíso yishwe no kwiyongeresha ikibuno
Bajye banyurwa nuko baremwe.