Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda abisabira imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Mu ijambo avugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi 2021, Perezida w’u Bufaransa uri mu ruzinduko mu Rwanda amaze gusaba imbabazi Abanyarwanda kubw’uruhare rw’u Bufaransa mu mahano yagwiririye u Rwanda, aho yemeje ko iyi jenoside itari impanuka, yateguwe kandi idashobora gusibangana abantu bazabana nayo.

Perezida Emmanuel Macron uvuga ko nubwo abishe batari bafite isura y’Abafaransa, aremera ko u Bufaransa bwagize uruhare mu byabaye kandi bwibeshye muri aka karere bukibeshya ko bwari burimo gukoma imbere intambara ikomeye mu karere bukifatanya n’ubutegetsi bwakoze jenoside.

Yavuze ko u Bufaransa muri jenoside u Bufaransa bwatereranye ibihumbi by’abantu bicwaga bakabasiga mu icuraburindi.

Ati “ Nciye bugufi kandi nubashye ayo mateka n’abayazize nazanywe no kwemera uruhare rwacu.”

Mu ijambo rye, Perezida w’u Bufaransa yakunze gukomoza ku cyo yise ijoro ry’icuraburindi ry’u Rwanda (La nuit Rwandaise), aho yavuze ko mu 1994 ikiremwamuntu cyagwiririwe n’ubwirakabiri

Yakomeje agira ati ” Abaciye gusa muri iryo joro nibo ahari bashobora kubabarira…kuduha impano yo kutubabarira. ndibuka, ndibuka, ndibuka..”

Yavuze ko ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, aho bari bari (Cyangwa ku nzibutso zose muri rusange) ari ho honyine hashobora gusubiza agaciro n’ibyo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bambuwe.

Yavuze ko u Bufaransa butabateze amatwi mbere, ubwo habaga kubatabariza, bukabima amatwi mu gihe bicwaga, ndetse ngo ikibabaje na nyuma bikaba byarakomeje.

Perezida Macron mu ijambo rye kandi yavuze ko jenoside ntacyo wayigereranya nacyo kandi idasibangana abantu babana na yo uko bashoboye.

Ati: “Hano mu Rwanda ku itariki ya 07 Mata n’inyoni ntizivuga, ntiziririmba. Abantu nibo basabwa kugira icyo bavuga.”

Yakomeje agira ati ” Abishe ntibari bafite isura y’u Bufaransa, ariko u Bufaransa bubifitemo uruhare, bufite amateka, bufite n’inshingano za politiki hano mu Rwanda.”

Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa bwari Arusha mu biganiro byahuzaga ubutegetsi bwa Habyarima na FPR, bukizera ko abantu bavuganye ukuri ariko ntibumenye ko habayemo gucengana hari ikindi kintu kibi gitegurwa.

Ati ” Twizeraga ko abantu bavuganye ukuri hariya, twizera ko amahoro abonetse, ariko ntitwamenye ko habayeho gucengana hari abagiye gukomeza gutegura jenoside.”

Yemeye ko muri jenoside u Bufaransa bwatereranye ibihumbi by’abantu bakabasiga mu kuzimu.

Perezida Macron kandi yavuze ko inzira y’ubutabera igomba gukomeza gukurikizwa biyemeza ko umuntu wese ukekwaho kugira uruhare muri jenoside atazabasha gucika akazi k’abacamanza.

Perezida Macron akaba yasabye urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’u Bufaransa gufatanya kubaka ahazaza hashya, urwibutso rushimishije no gukomeza kuzirikana abambuwe ahazaza habo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda abisabira imbabazi
    S.E president kagame n’intwari cane turamushimira byumwihariko,we yashoboye kumvisha abo ba faransa ivyo bakoze batemera ,macron nawe n’umu leader ship ni yirambire

  2. Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda abisabira imbabazi
    S.E president kagame n’intwari cane turamushimira byumwihariko,we yashoboye kumvisha abo ba faransa ivyo bakoze batemera ,macron nawe n’umu leader ship ni yirambire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *