MC yasohotse mu bukwe arigendera atabuyoboye akimara gukubita amaso umugeni

Sangiza iyi nkuru

Umusangiza w’amagambo (MC) wari mu bukwe ahitwa Mwatate, Taveta muri Kenya yasohotse mu bukwe arigendera atabuyoboye nyuma yo kubona ko umugeni ari umukobwa bigeze gukundana kera bagatandukana.

Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko MC yakundaga uwo mukobwa cyane ku buryo byamugoye kwihangana agakomeza kuyobora ubukwe, ahitamo kurambika mikoro hasi arigendera.

MC usanzwe ari mwarimu ku ishuri ribanza muri Kenya yatandukanye n’uwo mukobwa nta kibazo bafitanye ajya gushyingiranwa n’umusore utwara indege.

Abari muri ubwo bukwe bavuga ko ” MC ubwo bamutumiraga ntiyari azi umukobwa uzashyingirwa. Ubukwe butangiye yahaye ikaze abageni nk’ibisanzwe gusa nyuma tugiye kubona, tubona ashyize mikoro hasi arisohokeye.”

Aba bombi ngo ntibari barigeze bashwana uretse kuba umukobwa yarasuzuguye mwarimu ngo ntiyabasha kumuha buri kimwe ashaka.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Ndasaba Perezida Kagame gushyiraho Team bakajya i Murambi\\abakomeye mu kurya imitungo – Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *