Abanyamakuru b’Abafaransa bashinjwa gutera ubwoba Umwami wa Maroc mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru babiri b’Abafaransa, Eric Laurent na Catherine Graciet bakurikiranweho kuba mu 2015 barateye ubwoba umuryango w’ibwami muri Maroc bawusaba amamiliyoni y’Amayero ngo badasohora inkuru yari kuwukoza isoni. Aba bafashwe bamaze kwakira ibihumbi 40 by’Amayero ngo batazasohora iyo nkuru y’urukozasoni ku muryango w’Ubwami bwa Maroc.

Ikinyamakuru AFP cyatangaje ko mu minsi ya vuba Eric Laurent na mugenzi we Catherine Graciet bazatangira kuburanira I Paris ku cyaha cyo gutera ubwoba cyangwa gukorera ‘chantage’ umwami Mohammed VI.

Nyuma y’imyaka itandatu icyaha kivugwa gikozwe, nibwo abacamanza bashinzwe iperereza muri Paris bategetse urubanza rw’aba banyamakuru, n’ubundi mu 2012 bari baranditse n’ikindi gitabo ku Mwami Mohammed VI gifite umutwe ugira uti “ Le Roi Prédateur” cyangwa se “Umwami w’Inyamanswa”.

Nyuma y’icyo gitabo rero aba ntibagarukiye aho, maze mu 2015 bashaka kwandika ikindi gice cyacyo, muri Nyakanga muri uwo mwaka Laurent ahamagara ibiro by’umwami ngo asabe umuntu wagira icyo avuga ku makuru yari afite ashaka gutangaza.

Umwe mu ntumwa z’umwami yemeye guhura nawe i Paris amubwira ko icyo gitabo kizaba kirimo amakuru ashobora guhindanya isura y’ubwami.

Impande zombi ziranyuranya ku byakurikiyeho

Laurent wahoze ari umunyamakuru kuri imwe mu maradiyo yo mu Bufaransa ndetse n’ikinyamakuru Le Figaro, avuga ko iyi ntumwa y’umwami yamuhaye amafaranga yo guhagarika isohoka ry’iki gitabo ariko Maroc irabihakana, ivuga ko umunyamakuru ari we watanze igitekerezo ko ashobora kwishyurwa kandi ko yasabye miliyoni eshatu z’amayero kugirango atagisohora.

Aba bombi ngo bahuye izindi nshuro ebyiri baraciririkanwa birangira abanyamakuru bemeye gufata miliyoni ebyiri z’Amayero.

Graciet we yitabiriye inama ya nyuma muri Kanama 2015, aho we na Laurent bashyikirijwe ibahasha irimo Amayero 40,000.

Mu byo aba banyamakuru batari baketse, iyi ntumwa ya Maroc yari irimo kubafata amajwi ndetse abapolisi bategereje hanze hafi aho kugira ngo babafate.

Ubwami bwa Maroc buvuga ko ayo mafaranga basanganwe yari igice cya mbere cy’amafaranga bari bemeranyije.

Aba banyamakuru bo bahakana icyaha baregwa, igitabo cyabo cya mbere cyashyize ku karubanda imigirire idakwiye y’ubwami cyatumye bunengwa cyane ku buryo cyaciwe muri Maroc.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *