Hari abafata uruzinduko rwa Macron nk’urw’ubutwari

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron agera mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, abakurikiranira hafi imibanire y’ibihugu byombi mu myaka 27 ishize, basanga uru ruzinduko ari ikimenyetso gikomeye gishimangira ubutwari bwe.

Bavuga ko uyu muyobozi yifuje ukuri ku ruhare igihugu cye cyagize mu mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ngo ibihugu byombi bibane mu bwubahane.

Imyaka 27 yari yirenze ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa bidacana uwaka kubera kutavuga rumwe ku ruhare Leta ya François Mitterrand yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu 2006 ubwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yasohoraga impapuro zita muri yombi bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda abashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ibintu byarushijeho kuba bibi ndetse bidasubirwaho u Rwanda ruhita rucana umubano n’u Bufaransa.

Mu bakuru b’igihugu bane babanjirije Macron uhereye mu 1994 nta n’umwe wigeze wemera uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora muri 2019 Perezida Emmanuel Macron we yashyizeho komisiyo yitiriwe Duclert icukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri ayo mateka ndetse yanzura ko icyo gihugu cyayagizemo uruhare ruremereye kandi rw’agahomamunwa.

Umushakashatsi kuri jenoside akaba n’umwanditsi, Jeannine Munyeshuri, yemeza ko ari ho Perezida Macron yagaragarije itandukaniro n’abamubanjirije ari na yo mpamvu yemeza ko uruzinduko rwe mu Rwanda rushimangira ubwo butwari yagize.

Ibi kandi bishimangirwa na Yollande Mukagasana, wabaye mu Bufaransa imyaka isaga 20 arwana intambara y’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Yemeza ko Perezida Macron yubatse umusingi utajegajega Abafaransa bazubakiraho bitandukanya na politiki mbi ya Mitterrand.

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Bufaransa muri Gicurasi 2018, ruri mu byaciye amarenga rugikubita ko ubuyobozi bwa Perezida Macron bushobora kuba bufite inyota yo kuvugurura umubano warwo n’u Rwanda.

Icyo gihe ni bwo Perezida Macron we ubwe yatangaje kumugaragaro icyifuzo cy’uko Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yasimbura Umunya-Canadakazi, Michaelle Jean ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Francophonie, kandi ko we na Perezida Paul Kagame bafite ubushake bwo kubaka imibanire mishya hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Twemeranyije na Perezida Kagame ko tugomba gukorera hamwe nyabyo mu nyungu z’ibihugu byacu byombi, kandi izo nyungu ni nyinshi. Ibyo ariko ntibivuze ko twirengagije ibibazo by’amateka ndetse n’imibanire itaragenze neza hagati y’ibihugu byombi ahubwo ubushake bwacu ni ubwo guhangara ibyo bibazo tukabirenga tugafatanya kubaka ahazaza h’urubyiruko rwacu. Nibyo ntagushidikanya ko bizatwara igihe ariko nanone ndababwiza ukuri ko dufite ubushake bwo kubikora.”

Mu mboni za bamwe mu bakurikiranira hafi imibanire y’ibihugu byombi ngo ntagushidikanya ko raporo Muse na Duclert ari umusingi ukomeye mu mibanire mishya hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, icyakora Perezida Paul Kagame akemeza ko hari izindi ntambwe zigomba guterwa nk’uko aherutse kubitangaza mu kiganiro yagiranye na televiziyo France 24.

Yagize ati “Ndatekereza ko iyi ari intambwe ikomeye twakwishimira nk’u Rwanda ndetse nanibwira ko yakwishimirwa na benshi mu Bufaransa aho tubashije kubona ibimenyetso by’ukuri kandi kukajya ahagaragara kandi bikozwe n’abantu bigenga, komisiyo zigenga, kuko yaba ari raporo Duclert na raporo Muse, zombi ziruzuzanya ugendeye ku bimenyetso bigaragaza ukuri ku byabaye.”

“Ndatekereza rero ubu u Bufaransa n’u Rwanda dufite umusingi wo kubakiraho imibanire myiza nk’uko byakabaye byaragenze na mbere. Ibisigaye rero dushobora kubisiga inyuma ariko wenda bitavuze ko tugomba kubyibagirwa ariko tukabirenga kugirango dutere intambwe zigana imbere kandi ndatekereza ko ari cyo cy’ingenzi, rero ntatekereza ko turi mu nzira nziza tugana imbere.”

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Emmanuel Macron azasura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ndetse yakirwe na Perezida Kagame bagirane ikiganiro n’abanyamakuru.

RBA

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Ndasaba Perezida Kagame gushyiraho Team bakajya i Murambi\\abakomeye mu kurya imitungo – Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *