mwemere.jpg

Mwemere wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arasaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Mwemere Ngirinshuti wakiniye amakipe yose akomeye muri shampiyona y’umupira w’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuva ahagana mu 2003 kugeza mu 2019, avuga ko abaye mu buzima bubi, agasaba ubufasha bwo kubona ikimutunga.

Mwemere yakiniye amakipe arimo: Atraco FC itakibaho, APR FC, Police FC, Kiyovu Sports, Bugesera na Espoir FC, yitabazwa no mu ikipe y’igihugu, Amavubi, aho yakinanye n’ibyamamare birimo: Ndikumana Hamadi (Katauti), Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa na Olivier Karekezi.
mwemere.jpg

Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko wakinaga ku mwanya wa myugariro, avuga ko n’ubwo yakiniye aya makipe yose akomeye n’ikipe y’igihugu, ubu ari mu buzima busharira, yabayemo ubwo yahagarikaga aka kazi bitewe n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi.

Umunyamakuru Clarisse Uwimana wa UC Sports TV yamusuye mu rugo abamo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge k’Umujyi wa Kigali, asanga aba mu kazu gatoya k’igitaka cy’umuhondo (icyondo), yagiyemo ubwo ubuzima bwamuhindukiragaho.
mwemere2.png

Yamubajije uburyo abayeho, amusubiza ko ari “nabi” nk’uko na we yabyiboneye, amubaza ikimutunze, asubiza ko afashwa n’abaturage badafite aho bahurira n’umupira w’amaguru. Ati: “Abamfasha none aha, abenshi ntabwo ari n’abakinnyi. N’abafana rimwe na rimwe…”

Mwemere avuga ko yigeze kugira ibyago, ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto yari yaratangiye mu buryo bwo gushaka uko yabaho, bukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Ati: “Nigeze gucuruza, ndahomba kubera ibibazo bya Covid-19 byaje, imari irashya, ubwo rero, nicaye gutya.”

Yaba yarakoresheje nabi amafaranga yahembwaga

Mwemere avuga ko ubwo yageraga muri APR FC, yahembwe amafaranga ari hagati y’200,000 Frw na 250,000 Frw ku kwezi, agera muri Police FC akajya ahembwa 300,000 FRW ku kwezi.

Yasobanuye ati: “Ntabwo nigeze mpembwa ibihumbi 400 cyangwa 500. Ni 300, n’ayo 300 nayo nayabonye ndi muri Police, ariko ahandi muri APR iyo ni 250, gutyo. Narinze mva muri APR ntarengeje 250, bantangije kuri 200, undi mwaka baravuga bati ‘reka tukongerereho’, banyongereraho 50, ni yo navuyemo ndiho.”

Avuga ko amafaranga menshi yigeze guhabwa ubwo yagurwaga (recruitement) n’imwe muri aya makipe, ari 1,500,000 FRw.

Asobanura kandi ko mu gihe ikipe yabaga yatsinze mu gihe yari ameze neza, buri mukinnyi yahabwaga agahimbazamusyi (prime) k’atarenze 30,000 Frw.

Aya mafaranga yahabwaga muri iki gihe, avuga ko ari make ugereranyije n’ayo abakinnyi bo muri iki gihe bahabwa, nk’impamvu yumvikanisha ko ubuzima bubi arimo hari aho arimo bwaba buhuriye nayo.
mwemere1.png

Gusa yemeye ko mu gihe cye hari ubwo yigeze gukoresha amafaranga nabi, aho yashoboraga kujya mu kabari, akaba yanakararamo, anywa inzoga.

Arasaba ubufasha

Mwemere arasaba ko inzego zishinzwe siporo mu Rwanda nka Minisiteri ya Siporo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), ko zamwibuka nk’uwafashije igihugu, zikamuha akazi zishingiye ku bumenyi afite muri uyu mukino, ngo n’ubwo atize amashuri menshi.

Yagize ati: “Icyo nabisabira, nta n’akazi babura bampa rwose! Yego ntabwo nize amashuri ahambaye kubera ko nitaga ku mupira, ariko hari ibindi nabafasha wenda mu byo nanyuzemo, cyane cyane nko mu mupira.”

Arasaba kandi undi wese ufite umutima wo gufasha, ko yamufasha akabona ikimutungana n’abana be babiri, avuga ko umugore we yamutanye ubwo ubuzima bwahindukaga.
mwemere3.png

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Mwemere wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arasaba ubufasha
    Nicyo kibazo cya bakinnyi na bandi biyita ngo ni stars ntabwo bamenyako ibyo barimo bizarangira, njyewe inama nagira abastars niko bagomba gutekereza kuri future life bityo rero bagakoresha neza opportunity yabo. Murakoze

  2. Mwemere wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arasaba ubufasha
    Nicyo kibazo cya bakinnyi na bandi biyita ngo ni stars ntabwo bamenyako ibyo barimo bizarangira, njyewe inama nagira abastars niko bagomba gutekereza kuri future life bityo rero bagakoresha neza opportunity yabo. Murakoze

  3. Mwemere wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arasaba ubufasha
    Nitwa,NDAMUKUNDA Jacques. Mperereye mu karere ka Nyamagabe. Muby’ukuri uwo muvandimwe wacu arababaje pe? Nta imero ye?

  4. Mwemere wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arasaba ubufasha
    Nitwa,NDAMUKUNDA Jacques. Mperereye mu karere ka Nyamagabe. Muby’ukuri uwo muvandimwe wacu arababaje pe? Nta imero ye?

  5. Mwemere wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arasaba ubufasha
    YEWE INZOGA UYIKURA MUKIBINDI IKAGUKU MUBAGABO AMAFARANGA WAHEMBWAGA YARI MENSHI JYA UBIGIRIBANGA cg UZAZE MUCYARO UFATE ISUKA UKORERE 500F

  6. Mwemere wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arasaba ubufasha
    YEWE INZOGA UYIKURA MUKIBINDI IKAGUKU MUBAGABO AMAFARANGA WAHEMBWAGA YARI MENSHI JYA UBIGIRIBANGA cg UZAZE MUCYARO UFATE ISUKA UKORERE 500F

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *