Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi, ku mipaka ihuza imijyi ya Goma (RDC) na Rubavu (Rwanda) hinjiriye Abanyekongo barimo guhunga batinya ko Ikirunga cya Nyiragongo cyakongera kuruka kikabwatara ubuzima nk’uko babisabwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aba Banyekongo bababarirwa mu bihumbi bari kugera ku butaka bw’u Rwanda berekezwa mu nkambi yabateguriwe iherereye mu Murenge wa Rugerero, aho bakirwa na minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza n’Ishami rya HCR mu Rwanda ngo babarurwe banahabwe ubufasha bw’ibanze nk’uko tubikesha Radio Rubavu.

Abanyekongo barimo guhungira mu Rwanda ni bamwe mu batuye mu duce 10 tw’Umujyi wa Goma basabwe kuba batuvuyemo, aho abandi bagenzi babo barimo guhunga berekeza muri Sake, mu birometero 24 ugana mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma.

Hagati aho ariko, abaturage bo muri Rubavu begereye umupaka nabo barimo guhunga umutingito umaze iminsi ubibasira ndetse wakomeje gusenya amazu n’ibindi bikorwa, aho bivugwa ko kuri uyu wa Kane humvikanye imitingito iri ku rugero rwa magnitude 4.


Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda ariko bavuga ko aba bari kwinjira nta ugomba kurenga Akarere ka Rubavu agana I Musanze cyangwa i Kigali adafite ikigaragaza ko atanduye Covid-19 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryayo.



Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


