Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Bintou Keita kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021 yatangaje, bimwe mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro by’uyu muryango (MONUSCO) byari i Goma byimurirwa i Bukavu n’i Sake.
Ni mu gihe imitingito ikomeje kwibasira uyu mujyi kuva ikirunga cya Nyiragongo cyaruka tariki ya 22 Gicurasi 2021.
Ibikorwa byimuwe nk’uko Bintou yabitangaje, ni ibidakenewe cyane muri ibi bihe bikomeye. Yagize ati: “Guhera kuri uyu wa 26 Gicurasi, MONUSCO irimura abakozi bayo batari gukenerwa cyane, inzego zayo n’ibindi bifite aho bihuriye n’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kwiyongera.”
Imitingito ya hato na hato iri kwibasira i Goma no mu Karere ka Rubavu, ikomeje gusenya ibikorwa birimo inyubako n’imihanda, bikaba byatumye bamwe mu baturage bahatuye bahunga.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Constant Ndima yaraye asabye abaturage baduye mu midugudu 10 ya Goma kwimuka, bitewe n’impungenge z’ibibazo iyi mitingito yateza, avuga ko byashoboka ko iki kirunga cyakongera kuruka, bitewe n’ibyo abashakashatsi mu by’ubumenyi bw’ibiri mu nda y’Isi bari kubona.
Ni muri urwo rwego na MONUSCO yafashe icyemezo cyo kwimura ibi bikorwa byayo mu buryo bw’agateganyo, kugira ngo hatagira icyangizwa n’ibi biza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


