Villarreal yatsinze Manchester United, iyitwara Europa league

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Villarreal yo muri Espagne yaraye yegukanye igikombe cya UEFA Europa league, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Manchester United yo mu Bwongereza kuri penaliti 11-10.

Hari mu mukino wa nyuma wa Europa league league wabereye i Gdansk muri Pologne.

Iminota 90 y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye rwabuze gica, dore ko amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1, mbere y’uko hiyambazwa za penaliti zo kumara impaka.

Villarreal y’umutoza Unai Emery ni yo yabanje gufungura amazamu biciye ku gitego cyo ku munota wa 29 cya GĂ©rard Moreno, mbere y’uko Manchester United icyishyurirwa na Edinson Cavani ku munota wa 55 w’umukino.

Manchester United itigaragaje uko Byari byitezwe yabonye amashoti abiri yaganaga mu izamu, gusa yombi akurwamo n’umuzamu Geronimo Rulli wa Villarreal.

Uyu munyezamu yongeye kuba intwari ubwo yinjizaga penaliti ye, mbere yo gukuramo iya mugenzi we David de Gea.

Gutsinda Manchester United byatumye umutoza Unai Emery akomeza kwandika amateka muri Europa league, dore ko amaze gutwara ibikombe bine bya ririya rushanwa mu mikino itanu ya nyuma yaryo amaze gukina.

Mugenzi we Ole Gunar Solsjkaer we yaburaga amahirwe yo gutwara igikombe cya mbere nk’umutoza wa Manchester United.

Villarreal uretse kuba yatwaye kiriya gikombe, yanabonye amahirwe akomeye yo gukina UEFA Champions league mu mwaka utaha, mu gihe yashoboraga kuzakina muri Conference league nyuma yo kurangiza ku mwanya wa karindwi muri shampiyona.

Gutsinda kwa Villarreal kandi byambuye icyizere cyo gukina Champions league ikipe ya AS Monaco yari ifite, mu gihe Manchester United yashoboraga gutwara kiriya gikombe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *