Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku nkunga y’inkingo za COVID-19 yageneye u Rwanda, ashimangira ko ari cyo inshuti zibanira.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Macron yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, mbere yo kubonana na Perezida Kagame no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Jenoside rwo ku Gisozi.
Uruzinduko rwa Perezida Macron i Kigali rufatwa nk’urwafunguye ipaji nshya mu gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wari umaze imyaka 27 warangiritse, kubera uruhare kiriya gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Macron mu ijambo ryabimburiye ikiganiro we na Perezida Kagame bagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo yageraga mu Rwanda yazanye doze zirenga 100,000 z’inkingo za COVID-19 zo gufasha u Rwanda guhangana na kiriya cyorezo, binyuze muri gahunda ya Covax.
Perezida Kagame mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye cyane iriya mpano ya Macron, ashimangira ko gufashanya ari cyo kugira inshuti bimara.
Ati: “Mbere y’uko mpagarikira aha munyemerere ngaruke ku kintu nakabaye navuze kare ariko sinkivuge Perezida, ni wo mwanya wo kugira ngo nkivuge. Nagira ngo ngushimire kuba wazanye n’inkingo zari zikenewe cyane.”
“Ndabizi neza ko zatwaye umwanya munini mu ndege yawe washoboraga kuzanamo abandi bantu ariko uhitamo kuzana inkingo, rwose wakoze cyane. Twari tuzikeneye cyane, kandi ndatekereza ko iki ni cyo inshuti ziberaho.”
Uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda rwasize yemeye uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anaca bugufi asaba imbabazi.
Ati: “Nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu […] Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”
Perezida Kagame yashimangiye ko amagambo ya Macron “afite agaciro kurusha gusaba imbabazi”, bijyanye n’uko ari “amagambo y’ukuri”.
Umukuru w’igihugu yunzemo ko ibyo Perezida Macron yakoze ari igikorwa cy’ubutwari ntagereranywa, kandi ko icyiza kurushaho gishingiye ku bushake bw’ibihugu byombi.
Uretse kuba uruzinduko rwa Perezida Macron rwafunguye ipaji nshya mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, rwanasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


