Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi, Urwego rw’Umuvunyi rwakomeje ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, aho Umuvunyi Mukuru n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije n’abandi bayobozi bakiriye ibibazo by’akarengane, aho hari ibyabonewe ibisubizo, ibyo yasabye inzego z’ibanze gukurikirana n’ibyo azaganira n’izindi nzego .
Kuva ku itariki ya 24 kugeza kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Gicurasi 2021, Urwego rw’Umuvunyi rwari ruri gukora ubukangurambaga no kwakira ibibazo by’abaturage mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuli, na Rwimiyaga, yo muri aka Karere ka Nyagatare.

Byari mu rwego rwo gukomeza kubibutsa uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo by’akarengane.

Ibibazo byakiriwe harimo ibyabonewe ibisubizo ako kanya, ibyahawe umurongo, ibindi byahawe itsinda ririmo inzego z’ibanze kugira ngo zicukumbure zizahe raporo Urwego rw’Umuvunyi, n’ibyo Urwego rw’Umuvunyi rugiye kuganiraho n’izindi nzego zo hejuru( Cental Government Institutions).
Abaturage bagejeje ku Muvunyi Mukuru ibibazo byo kudahabwa ingurane ku muhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo, ikibazo cy’abangirizwa imitungo n’intambi ahacukurwa kariyeri ikora uwo muhanda, ibibazo by’ubutaka, abadafite ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi.

Ibibazo kandi abaturage babajije byibanze ku badafite ibyangombwa by’ubutaka, amakimbirane ku butaka, abonerwa n’inyamaswa, amakimbirane ashingiye mu mibanire mu miryango, abaturage batahawe ingurane n’ibindi.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko hari ibyo bahaye akarere kakazafatanya n’imirenge kubikemura bagashyikiriza Urwego rw’Umuvunyi raporo, hakaba n’Ibindi Urwego rw’Umuvunyi rugiye gukoraho ubuvugizi mu zindi nzego bireba zigomba kubikemura.

Umuvunyi Mukuru yanavuze ko ubushake n’ubushobozi bwo guhashya ruswa bushingira kuri politiki ya buri gihugu nubwo hariho amategeko mpuzamahanga asobanura ingamba zo gukumira ruswa. Ni muri urwo rwego, Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira ingufu mu guhashya ibikorwa bya ruswa.
Muri ubu bukangurambaga Urwego rw’Umuvunyi rurimo gukora mu karere ka Nyagatare ku nkunga y’ishami ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, burimo no gukorerwa mu bigo nderabuzima. Aho abagana ibyo bigo bahawe ibikoresho birimo imitaka n’imipira yo kwambara biriho ubutumwa bwo kurwanya Ruswa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


