Umunyamideli wavukiye mu Rwanda akaba n’umuhanzi, Eli Gold yavuye mu Rwanda afite imyaka 13 ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’intambara y’abenegihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwamunyujije mu bihugu byinshi bya Afurika, aho yagiye yigira impamvu Abanyafurika bagakwiye kuba bamwe.
Gold yabaye muri Tanzaniya, mu Burundi, Malawi n’ahandi nyuma yo kuva mu Rwanda, mbere yo kugera muri Afurika y’Epfo, ari naho abarizwa kuri ubu.
Kuri ubu Gold agaragaza urukundo akunda umugabane wa Afurika n’igihugu cye binyuze mu buhanzi no mu myambarire akora. Yagize ati: “Mu gutura aho hantu naje gusobanukirwa icyo Afurika ivuga kandi nahuye n’imico itandukanye… imbaraga nkoresha mu guhanga kwanjye zose zikomoka mu mico itandukanye ya Afurika.”
Ati: “Nturuka mu gihugu cyajanjaguritse none turimo kwikosora no kunga ubumwe kurusha mbere hose.”
Akomeza agira ati: “Igihe nahavaga (mu Rwanda) cyari igihugu ntari nishimiye kubarirwamo. Ariko igihe nasubiragayo (muri 2017), byanteye kwishimira kuba Umunyarwanda.”

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Indianexpress, sosiyete ye, Masa Mara, yakoze imyambaro iherutse kumurikwa mu birori byabereye i Johannesburg ku wa Kabiri ushize ubwo hizihizwaga Umunsi w’Afurika, aho haba hizihizwa ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Abanyamideli berekanye icyegeranyo (Collection) cy’imyambaro yakoze y’amabara menshi yo muri Afurika yise “Kwimuka ni Byiza, Senya Imipaka Yose”, akaba ari umuhamagaro wo kwakira abimukira kandi, nawe ibikorwa byinshi bye akaba abikora ahereye ku nzira yanyuzemo ava mu gihugu kimwe ajya mu kindi.
Ku bijyanye n’umurimo we yagize ati: “Nashakaga kwerekana ko nitwishyira hamwe, tukumvikana kandi tugahoberana, dushobora kugira Afurika nziza yunze ubumwe”.
Ati: “Buri gihe mvuga ko, niba imyenda ishobora guhura kandi ikerekana ubwumvikane n’ubumwe, natwe abantu dushobora kubikora.”
Gold unazwi kandi nka Nyambo MasaMara, asobanurira abanyamahanga ko izina rya Nyambo, arikomora ku Nka zo mu Rwanda zizwi nk’Inyambo ndetse n’umusatsi we akaba yarawutunganyije nk’amahembe y’izi nka.
Mu yindi mishinga ye harimo filimi yise “Beyond Borders” aho yerekana roho igenda mu kirere no mu gihe muri Afurika itagira imipaka n’imbibi.


