Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gicurasi mu rubanza ku rupfu rwa Gen. Delphin Kahimbi, wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Kinshasa, ubushinjacyaha bwasabiye ibihano biremereye umupfakazi wa nyakwigendera ndetse na nyina bushinja kuba ari bo bamwivuganye bamunigishije umugozi mu gihe hari andi makuru ariko atunga intoki ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi bivugwa ko byaba byaramukekagaho gushaka kuneka umukuru w’igihugu.
Muri uru rubanza, Umushinjacyaha Mukuru yasabiye ibihano bikomeye Brenda Okale, umupfakazi wa Gen. Kahimbi wasanzwe yapfiriye mu rugo iwe ku itariki 28 Gashyantare 2020.
Umushinjacyaha yasabiye igifungo cy’imyaka 20, 15 na 10 abo avuga ko bagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, umwanzuro ukaba utegerejwe nyuma y’iminsi umunani.
Hagiye humvikana kunyuranya ku mpamvu z’urupfu rwe muri uru rubanza. Umugore we avuga ko umugabo we yapfiriye mu bitaro, bitandukanye n’ibivugwa muri raporo z’iperereza ry’ubutabera bwa gisirikare.
Ibizamini byo kwa muganga byo bivuga ko yamanitswe mu mugozi.

Me Christian Kimbie wunganira umupfakazi wa nyakwigendera, we yateye utwatsi ibivugwa n’ubushinjacyaha avuga ko ibyo bwakomeje kuvuga ku mukiriya we byose ari ugukeka ariko nta bimenyetso bwerekanye nk’uko tubikesha Actualite.cd.
Ati “Twahakanye icyaha. Hano, amategeko mpanabyaha ntabwo yemera kugereranya. Ubushinjacyaha Bukuru bwagumye mu bitekerezo; ntabwo bwashoboye kwerekana uruhare rw’abakiriya bacu ku bikorwa bifatika by’igikorwa. Niho dusabira kugira umukiriya wacu umwere.”
Ubushinjacyaha ariko bukomeza gushimangira ko, ubu ari ubwicanyi bwakozwe nkana, aho umupfakazi Brenda Okale na nyina, Mondo Scolastique bagize uruhare mu gufatanya n’abandi baregwa kwica Gen Kahimbi nubwo butagaragaza neza impamvu yaba yarateye uyu mugore kwica umugabo we.
Ese Ibiro bya Perezida Tshisekedi bifitemo uruhare?
Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko uyu musirikare wahoze ashinzwe ubutasi bwa gisirikare ndetse wapfuye nyuma yo kwirukanwa ku mirimo ye, urupfu rwe rwaba rwaragizwemo uruhare na Perezidansi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko mu mpamvu zatumye akurwa ku kazi harimo no kuba yarashakaga kujya aneka Perezida Felix Tshisekedi wari umaze gusimbura Joseph Kabila, wakoranye nawe igihe kirekire kuva bafata igihugu bakuraho Mobutu.
Mu nkuru ya RFI yo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 26 Gicurasi 2021, havugwamo umutangabuhamya, Gen. John Chinyabuuma Kamukinde, wavuze ko mu ijoro ryo ku ya 5-6 Mutarama 2020, abantu babiri batazi baje muri tagisi ngo bagerageje kwinjira mu nzu ya Gen Kahimbi. Umuzamu we yashoboye gufata umushoferi bivugwa ko “afitanye isano” n’umwe mu bagize ibiro by’umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi ushinzwe ibibazo by’umutekano, François Beya.
Havugwa kandi ko mu ijoro ryo ku ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2020, abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Repubulika bageze iwe ahagana mu ma saa saba z’ijoro bakamwambura imbunda we n’abarinzi be.
Uwitwa Major “Aigle “, umwe mu bashinzwe umutekano mu biro by’umukuru w’igihugu na nyirarume wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi, Musenyeri GĂ©rard Mulumba, bashinje kandi Gen. Kahimbi kuba yari atunze iwe rwihishwa intwaro zifite ikoranabuhanga rikataje zavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uwitwa Major Justin Bahati, wakoranye bya hafi na Gen. Kahimbi igihe kirekire uvuga ko ibyo yashinjwaga bidafitiwe ibisobanuro, nawe mu buhamya bwe yagize ati “Nari numvise aganira n’umuntu wari mu mahanga avuga ko yasabye kubonana n’umugaba w’ikirenga (Perezida Tshisekedi), ” “Nyuma, yaje kumbwira ko abantu bamushinje ko yaguze imashini zo kuneka Perezida wa Repubulika.” Imashini ngo zari zakiriwe…ariko ntabwo zakoraga “kuko nta software”.
Ngayo nguko. Ese Perezida Tshisekedi n’abamwegereye baba baragize uruhare mu gukura mu nzira uyu mujenerali bakekagaho ibikorwa byo kumuneka none umugore we akaba ari we ugiye kubyishyura? Uwavuga ko Imana ari yo izi ukuri ndumva ataba yibeshye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Harakekwa ko ibiro bya Tshisekedi byaba bifite uruhare mu rupfu rwa Gen. Kahimbi
Niko politike ikora.Muli Afrika,usanga igisirikare nacyo kijyana na politike.Nyamara byitwa ko iyo umuntu akigiyemo aba agiye kurinda igihugu.
Harakekwa ko ibiro bya Tshisekedi byaba bifite uruhare mu rupfu rwa Gen. Kahimbi
Niko politike ikora.Muli Afrika,usanga igisirikare nacyo kijyana na politike.Nyamara byitwa ko iyo umuntu akigiyemo aba agiye kurinda igihugu.