RDC: FARDC yataye muri yombi abayobozi 2 bakuru b’inyeshyamba za Maï-Maï

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC ushinzwe ibikorwa bya Sokola 2, Capt. Dieudonne Kasereka, aratangaza ko igisirikare kimaze guta muri yombi abayobozi babiri bakuru ba Maï-Maï mu gihe cy’iminsi ibiri, ijoro ryo ryo kuwa gatatu rishyira kuwa Kane, itariki 27 Gicurasi no kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 28 Gicurasi 2021.

Capt. Kasereka ati “Abo ni bwana Nakage, wihaye ipeti rya Colonel uyobora Bilozebishambuke na Bwana Monga Mweso alias Philos, komanda wa Maï-Maï Yakutumba ukorera Birungu Rungu. Uyu wa nyuma yari aherekejwe n’umurinzi we,”

Uyu muvugizi wa gisirikare yashimangiye ko aba bayobozi bakuru b’inyeshyamba za Maï-Maï bafashwe ubwo bageragezaga gucengera ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro hitwa Misisi bagiye gushaka ibyo kurya.

Yongeyeho ko abasirikare bagiye kubafata bahamagajwe n’abaturage bo muri iki gice nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.

Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko akandi gatsiko k’abarwanyi ba Maï-Maï kuri uyu wa Gatanu kagabye igitero ku birindiro bya FARDC bashaka kubohoza abo bayobozi babo ariko igisirikare cyabo kikabasubiza inyuma.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *