Uko u Rwanda rwitwaye muri iki kibazo cy’ihunga ry’Abanyekongo byashimwe n’abantu batandukanye cyane cyane Abanyekongo usanga ahubwo banenga uko inzego z’umutekano zabo zakitwayemo nk’umwe mu batambukije ubutumwa buzinenga ku rubuga rwa WhatsApp Bwiza.com yabashije kubona.
Umwe mu Bakongomani mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp yashyize mu majwi uwitwa Col Panga Panzi ashinja gufunga umuhanda wa Sake-Minova akabuza abaturage gutambuka, mu gihe ngo mu Rwanda Abanyekongo batambukaga nta mususu ndetse n’igipolisi kikabaherekeza mu mutuzo.
Ati “ mwebwe muravuga ngo abantu bave ahantu mwarangiza mukabafunga mu gihugu cyabo. Mu gihe, mu Rwanda tubona ukuntu abantu bacu binjiye polisi ikabaherekeza, bakabashingira ikigo cyo kubapima Covid, ku buntu, ku buntu ‘svp’, Abanyekongo bari gupimwa Covid byihuse ku buntu.”
Uyu akomeza agira ati “ Ariko twebwe mu gihugu cyacu, abasirikare baratangira abaturage ngo ntibakomeze. Mu gihe abantu barara I Sake, nta mazi, murakizi iki kibazo cya Sake, nta muriro, ntabyo kurya, biragenda gute?”

Imodoka za RDF nazo zifashishijwe mu gucyura Abanyekongo batangiye gutaha
Uyu yakomeje asaba ko bafata uyu mukoloneri akagezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare akabazwa uwari wamuhaye ayo mabwiriza yo gutangira abantu bari bari guhunga, imodoka zigafunga imihanda.
Ati “Mu by’ukuri mutubwire niba ari amabwiriza y’abandi bakuru…hari amabwiriza abiri mu gihugu, baratubwira ngo tuve ahantu, hanyuma undi agafunga abantu ngo ntibagende, mutubwire n’ibiki?…Hon. Mwindo uravuga ngo abantu bave Sake bakomeze imbere kubera ko Sake ikiri mu kaga. Ariko uriya mukoloneri arafunga umuhanda…”
Yakomeje agira ati “ reba ukuntu u Rwanda rwatwakiriye, mu mutuzo,..mujya muvuga eh Abanyarwanda ni abantu babi, none reba twebwe mu gihugu ibintu turimo gukorerana. Mu by’ukuri biteye isoni kandi birababaje.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Muravuga eeh Abanyarwanda ni abantu babi, none reba twebwe ibyo turimo gukorerana – Umunyekongo ushima u Rwanda
Twebwe abanyarwanda ntabwo dukorera gushimwa, dukora ibigomba gukorwa n’ikiremwamuntu.
Muravuga eeh Abanyarwanda ni abantu babi, none reba twebwe ibyo turimo gukorerana – Umunyekongo ushima u Rwanda
Twebwe abanyarwanda ntabwo dukorera gushimwa, dukora ibigomba gukorwa n’ikiremwamuntu.