“Tuzakora ibyiza kuri twe ntabwo tuzakora ibyo abandi batekereza ko ari byiza kuri twe,” iki ni igisubizo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye abanyamakuru ba TV5Monde, Denise Epoté na Françoise Joly mu kiganiro cyihariye yagiranye n’iyi televiziyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Gicurasi 2021.
Muri iki kiganiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabajijwe uko yakiriye ijambo Perezida w’u Bufaransa yatangarije mu Rwanda akurikije amagambo yahisemo gukoresha yemera uruhare rw’u Bufaransa, mu byabaye mu Rwanda.
Perezida Kagame avuga ko nubwo Perezida Macron yaje agasaba imbabazi iteka hari abantu bazumva bidahagije ariko ari ko ubuzima bumeze ibyo nta wabitindaho, hari abantu batanyurwa kandi nta wanezeza bose.
Ati “Icyo navuga…twateye intambwe ndende, uruhare (rw’u Bufaransa)ni runini, twumva akababaro, uburibwe bw’abaciye muri icyo gihe n’akababaro k’abapfuye, ibyo byose biratubabaza ariko murabizi ni ubuzima ntabwo buhora butunganye,”

Umunyamakuru kandi yabwiye Perezida wa Repubulika ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’iterambere rufatwaho nk’icyitegererezo ku mugabane wa Afurika, noneho akomeza abaza ati “ None kuki igihugu cyanyu kidaha urubuga ruhagije abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kuko iyo ni iyindi mbogamizi mushobora gukuraho?”
Aha niho yasubije agira ati “ Dufite uko tubona ibintu gutandukanye…hano mu Rwanda? Rwose. Turabyemera? Rwose. Ariko se kuko abantu baturemera ibintu? Sinkeka ko mwakwemera ko…njya mbibona kenshi..iwanyu abantu baritotomba, ntibabyemera, baravuga, oya ntibikwiye kwivanga muri politiki yacu…mu bibazo byacu by’imbere..ibyo murabivuga igihe cyose.”
Yakomeje agira ati “ Ariko ntibibabangamira kujya kwivanga mu by’abandi…murivanga kugeza n’aho murema ibyo mutekereza ko ari byiza kuri bo, atari ibyo bo bumva bibakwiriye. Muri macye nk’uko nabivuze ejo, mu Rwanda twafashe icyemezo ko tuzakora ibintu uko tubitekereza.. Tuzakora ibyiza kuri twe ntabwo tuzakora ibyo abandi batekereza ko ari byiza kuri twe,”
Perezida wa Repubulika kandi yabajijwe icyo avuga kuba Ikigo ndangamuco cyahuzaga u Rwanda n’u Bufaransa (Centre curturel Franco-Rwandais) cyarahinduriwe izina kikitwa Ikigo ndangamuco cya Francophonie (Centre culturel francophone) abazwa niba u Rwanda rwarabigizemo uruhare.
Yasubije ko u Rwanda rwishimiye kugira iki kigo cya Francophonie mu bijyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’imico, avuga ko na cyane kuri ubu Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa uyobowe n’Umunyarwandakazi avuga rero ko byumvikana kuba cyakwitwa gutyo.
Perezida Kagame kandi yabajijwe ku bantu bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa, barimo Agatha Habyarimana, Perezida Macron yijeje ko bagomba gukora ibishoboka ntibacike ubutabera, abazwa icyo ategereje, asubiza ko nta muntu utifuza ubutabera nta n’impamvu haba ikibazo mu kubutanga icyangombwa ari ukureba niba umuntu icyaha kimuhama cyangwa kitamuhama.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


