Murumuna wa Perezida Museveni akaba n’Umuyobozi wa Operation Wealth Creation (OWC) ya UPDF, Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh ari inyuma y’iyirukanwa ry’abakozi batandukanye barimo abayobozi bakuru muri Uganda Airlines. Mu minsi mike ishize, Museveni yahagaritse ku kazi abayobozi bakuru ba Uganda Airlines avuga ko barya ruswa. Gen Saleh, Chimpreports itangaza ko bisa nkaho ari we wari uhagarariye mukuru we Museveni mu guha isinde abarimo: Umuyobozi Mukuru, Cornwell Muleya, ushinzwe imenyekanishabikorwa, Rogers Wamala, ushinzwe imari, Paul Turacayisenga, ushinzwe abakozi, Eric Sebbowa n’ushinzwe umutekano, Bruno Olingi. Aba bashizwe ku karubanda na raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta ya Uganda, Gen Saleh yohereza Minisitiri wungirije ushinzwe ubwikorezi, Kabatsi ngo abirukane. Ni mu gihe Uganda Airlines itaramara imyaka ibiri yongeye gukora ariko ikaba yari itangiye kurohama kuko yahombye amashilingi miliyari 102 mu mwaka umwe. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


