Mu gihe koperative y’abarimu “Umwarimu Sacco” igenda yegereza iherezo ryo guterwa inkunga na leta y’u Rwanda, Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba yasabye abanyamuryango bayo gutangira kwimenyereza kwigira kuko batazahora bahabwa inkunga yo kubafasha.
[ad id=”44145″]
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo mu muhango wo guhererekanya ububasha ku bayobozi b’iyi koperative, Minisitiri Musafiri yagize ati”mugomba gutangira gutekereza uburyo bwo kwiteza imbere nka koperative kuko ntago muzahora mubona inkunga ya leta, mugaharanira kwigira nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahora abyibutsa.”
Ibi yabitangaje mu gihe kuva iyi koperative yashingwa mu mwaka wa 2006, aribwo yatangiye kubona inkunga iyifasha gukomera ndetse no kwiyubaka. Gusa aya masezerano yari ay’imyaka 10 bityo mu gihe kitari kirekire inkunga yagenerwaga ikaba izahagarara.
Muri iri hererekanyabubasha, uwari umuyobozi w’agateganyo w’iyi koperative Dusabirane Aimable yasimbuwe na Uwambaje Laurence, wahoze ari umukozi muri banki nkuru y’igihugu BNR.
[ad id=”44145″]
Uyu muyobozi mushya, Uwambaje Laurence yatangaje ko nta gishya azanye mu mirimo ye, ahubwo ko aje ngo afatanye n’abanyamuryango kugerageza kwiteza imbere badategereje inkunga.
yavuze ko ibi bazabigeraho mu gihe bazakorera hamwe mu kwihangira ibikorwa bibateza imbere ndetse ko azakora ibishoboka umwalimu wo mu Rwanda agatera imbere.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


