Ku myaka 20, Didi-Stone Olomide, umukobwa w’icyamamare Koffi Olomide nawe akomeje kubaka izina mu buryo bwe nk’umunyamideri, aho kuri ubu akurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni kuri Instagram akaba akunze kumurika imyenda y’abadozi b’abahanga mu Bufaransa nka Olivier Rousteing cyangwa Jean-Paul Gaultier.


Uyu mukobwa w’uburanga wiga ibijyanye n’ubucuruzi mu by’imyambarire (business de la mode) i Paris, yakuriye hagati ya Paris na Kinshasa, akaba arota umunsi umwe kuzatangiza business ye mu bijyanye n’imideri.



Mu kiganiro yigeze guha Jeune Afrique mu mwaka ushize, Didi Stone yavuze ko yatangiye kuba mannequin afite imyaka 15 nyuma yo kuvumburwa n’umuntu washakaga abana bashobora aka kazi mu mihanda y’I Paris.



Yagize ati “Jye na mama twari hafi gufata gari ya moshi mu gace ka Châtelet ubwo umuntu yatwegerega. Yaratwibwiye, maze ansaba kumfotora. Nyuma yibyo, naje kuvugana n’inzego nyinshi maze byose birakomeza”.














