Huye: Ubushinjacyaha bukurikiranye abashumba bakubise abarinzi b’ikigo cya NIRDA

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bukurikiranye abashumba 19 bakekwaho kuba barakubise abarinzi b’ikigo cy’Ubushakashatsi NIRDA (cyahoze ari IRST) giherereye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, bakangiza n’ inyubako zikorerwamo ubushakashatsi muri icyo kigo.

Ibi byaha bikaba byarabaye ku wa 09/05/2021 mu ishyamba ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi (NIRDA), aho abarinzi bafashe abashumba bari baje kwahiramo ubwatsi, maze bagenzi babo babimenye bahururana amahiri, ferabeto, inkoni n’imipanga bakubita abarinzi b’iryo shyamba, babiraramo barabakubita hakomereka 3, bamenagura ibirahuri by’amazu akorerwamo ubushakashatsi na bimwe mu bikoresho byifashishwa.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, nyuma y’aho kandi bagiye aho ibendera ry’Igihugu riri bagerageje kurirandura rirabananira.

Abakekwa bakurikiranyweho ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byagambiriwe, kwangiza ibikorwa remezo no kwangiza ibendera , no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Mu gihe baramuka bahamijwe ibyo byaha byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezabyaha bahanishwa igihano kigera ku myaka 15 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni eshanu hashingiwe ku ngingo za 62, 121,182, 224 z’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *