Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021, Komanda mushya wa brigade ya 12 ishinzwe gutabara byihuse muri Minembwe muri Teritwari ya Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo, Brig. Gen. Patrick Opya yatangiye imirimo ye ku mugaragaro.
Ni mu muhango wo guhererekanya ububasha wayobowe na Gen. de Brigade Gaby Boswane, Komanda w’ibikorwa bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo wari unahagarariye Komanda wa zone ya 3 y’ubwirinzi nk’uko tubikesha 7sur7.cd.
Mu itangazo ryashyikirijwe itangazamakuru kuwa Mbere ushize, Capt. Dieudonné Kaseraka, umuvugizi wa gisirikare muri iki gice cya Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko Gen. de Brigade Patrick Opya, waturutse Mambasa mu Ntara ya Ituri, aje gusimbura kuri uyu mwanya, Gen. de Brigade Dieudonné Muhima woherejwe kuyobora brigade ya 22 ishinzwe gutabara byihuse muri Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika.
Yibukije ko komanda mushya w’ingabo muri Minembwe yagenwe mu cyemezo cyo ku itariki 08 Gicurasi gishyiraho abayobozi b’imitwe ishinzwe gutabara byihuse.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


