Hakim Kasibante umumotari wamamaye nyuma yo gutwara kwa muganga Gen. Katumba Wamala nyuma yo kurwaswaho kuwa Kabiri ushize, yahishuye ko uyu musirikare yihishe munsi y’imodoka yavamo nyuma yo kurasa agasanga umukobwa we yapfuye.
Uyu mumotari uvuga ko nta gihembo ategereje kuri Gen Wamala, avuga ko igikorwa yakoze yagikoze kubw’ineza nk’uko yagikora atabara umuvandimwe we nta kindi yari ategereje.
Ati “ Sinari bwahure na Gen Katumba kugeza ejo hashize. Namwihutanye ku bitaro nk’aho narindi gutabara umuvandimwe wanjye,”
Kasibante yasobanuye ko ubwo yumvaga amasasu, yihishe mu gihuru kiri hafi aho, yakumva ibintu bituje akagenda yerekeza aho imodoka yari iri agasanga ni Gen Katumba.
Ati “ Numvise amasasu yamaze nk’iminota ine. Nkimara kumva amasasu nihishe mu gihuru kiri hafi kugeza acecetse,”
Nk’uko uyu akomeza abivuga, ngo ubwo hageragezwaga kwica Gen. Katumba, umurinzi we yafunguye umuryango asunikira Katumba munsi y’imodoka, abantu barasaga bamaze kugenda abona Gen Katumba aturuka munsi y’imodoka ye.
Ati “ Twabonye Gen. Katumba aturuka munsi y’imodoka ye. Yahise areba mu modoka ye, mu kureba umukobwa we, ahita acika intege agaragara nk’uguye mu rujijo. Yari arimo ararira ikintu cyonyine yavugaga cyari, umukobwa wanjye, umukobwa wanjye,”

Gen. Katumba arimo kurira nyuma yo gusanga umukobwa we yapfuye
Mbere y’uko amujyana kwa muganga, Kasibante yongeyeho ko Gen. yabanje kwanga kujya kuri moto ariko nyuma akemera akajyana n’umurinzi we. Yongeyeho ko mu nzira bajya ku ivuriro rizwi nka Malcom Clinic, Gen. Katumba yagendaga akomeza kuvuga, “Umukobwa wanjye, umukobwa wanjye,”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga, umumotari Kasibante avuga ko adakeneye igihembo icyo ari cyo cyose kivuye kuri Gen Wamala kuko ibyo yakoze byose yabikoreshejwe n’ineza, yongeraho ko na Gen. Katumba yamuhamagaye kuri telephone akamushimira ko yamutabaye.
Mu itangazo yasohoye kuwa Kabiri mu gitondo, Gen Katumba koko akaba yarashimiye uyu mumotari wamwihutanye kwa muganga ndetse n’umurinzi we avuga ko bagize uruhare mu kuba akiri muzima nubwo yababajwe n’urupfu rw’umukobwa we, Brenda Nantongo Wamala.



2 Responses
Gen Katumba yihishe munsi y’imodoka ye – Umumotari wamutabaye
That motorcyclist is not the one who took him to the hospital .There is another One who took him not the first one who was just lying him self and the society.
This means that what he told the media was mixed with lies .
Therefore, you need to post relevant information after analysing it several times.
Therefore there’s still a big gap to trust the media
Gen Katumba yihishe munsi y’imodoka ye – Umumotari wamutabaye
That motorcyclist is not the one who took him to the hospital .There is another One who took him not the first one who was just lying him self and the society.
This means that what he told the media was mixed with lies .
Therefore, you need to post relevant information after analysing it several times.
Therefore there’s still a big gap to trust the media