Umukobwa wa Gen Katumba Edward Wamala, Brenda Nantongo Wamala yashyinguwe yambaye ikanzu y’ubukwe ahitwa Kikwanda, ugana Mukono muri Uganda. Brenda yishwe ubwo abantu bataramenyekana bamishaga urufaya rw’amasasu 56 ku modoka yari itwaye Se waje kurusimbuka naho umushoferi wari ubatwaye, Kayondo Haruna, n’uyu mukobwa barahagwa. Nyina w’uyu mukobwa, Christine Katumba kuwa Gatatu yari yarangaje ko ibi byakozwe kubera ko uyu mukobwa yateganyaga ubukwe mu minsi ya vuba. Ngo ” Ni ibintu twajyaga tuvugaho mu biganiro byacu.” Uyu mubyeyi avuga ko bari bazi neza imyambaro Brenda w’imyaka 32 akunda bityo ko ” Ari ngombwa ko yambara ikanzu n’ubwo yapfuye nk’ibyishimo bye bya nyuma.” Ibyo kuba uyu mukobwa yiteguraga gushaka byemezwa nanone n’abandi bavukana, Belinda Katumba na Julius Katumba nk’uko Daily Monitor ibitangaza. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Macro yacecekesheje abumvaga ko bitashoboka\abanyarwanda bitegure rwose! Hari ibintu-Assouman
youtube.com


