Ngoma: Abarimo umugabo wa nyakwigendera barashinjwa kumwica bakamucagaguramo ibice

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma mu mpera z’ukwezi gushize bwaregeye Urukiko mu mizi abagabo bane barimo n’umugabo wa nyakwigendera bose bakekwaho kwica umugore bamuciyemo ibice barangiza bakabijugunya ahantu hatandukanye.

Ni icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagali ka Kabatasi,Umurenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana, mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe 2021, aho abaregwa uko ari bane bakekwaho kuba barasangiye na nyakwigendera nyuma bakaza kumwica bamuciye umutwe, amabere n’imyanya ndangagitsina baragenda igihimba bakijugunya mu Mudugudu wa Rugarama, Akagali ka Karambi mu murenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana mu ishyamba.

Igihimba cyaje kuboneka ku wa 26 Werurwe 2021 kibonywe n’abana bahiraga ubwatsi bwo kugaburira amatungo. Bakomeje gushakisha umutwe n’ibindi bice by’umubiri bari bakase biza kuboneka ku wa 29 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagali ka Kabatasi, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana mu rubingo mu murima w’ubwatsi bw’inka biri mu gafuka.

Nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, mu bakekwaho icyaha, harimo n’umugabo wa nyakwigendera. Mu ibazwa rye, ntasobanura neza igihe umugore we yaviriye mu rugo dore ko anyuranya imvugo n’ abatangabuhamya bababonanye umunsi bamwica bari mu kabari kuri ku itariki ya 21 Werurwe 2021 we akavuga ko uwo munsi batabonanye.

Nibaramuka bahamwe n’ icyaha, abaregwa bose bazahanwa n’ ingingo ya ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *