Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyataye muri yombi Col Augustin Nshimiyimana, alias Johari Bora Manassé, wari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amakuru avuga ko Col Bora Manassé yafatiwe i Masisi mu mpera z’icyumweru gishize bigizwemo uruhare nabarwanyi ba Mai Mai bashwanye na FDLR.
Uyu wahoze akuriye ubutasi muri FDLR, kuri ubu yari ashinzwe ibikorwa byo guhuza FDLR n’indi mitwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Col Bora avuka mu cyahoze ari Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi (Nyabihu y’ubu), akaba ari mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y’abacengezi, n’uwahoze ari Umuvugizi wa FDLR, Nkaka Ignace, alias Bazeyi Fils La Forge.
Itabwa muri yombi ry’uyu musirikare rije nyuma y’ibikorwa byinshi byo guta muri yombi no kwica abahoze ari abayobozi bakuru ba FDLR byatangiye mu myaka ibiri ishize.
Ni nyuma y’ibitero simusiga ingabo za RDC zatangije mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Ni ibitero byasize abarimo Gen Mudacumura Sylestre wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa FDLR yishwe, cyo kimwe na Ignace Murwanashyaka na we wari umuyobozi muri uriya mutwe.
Musabyimana Juvenal uzwi nka Jean Michel Africa wayoboraga RUD Urunana nayo yiyomoye kuri FDLR na we yishwe na FDLR, mu gihe Gen Gabral Secyugu Nsengiyumva yishwe nyuma yo kugambanirwa na bagenzi be.
Abahoze ari abayobozi bakuru muri FDLR bafashwe barimo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye bashyikirijwe u Rwanda, nyuma yo gufatirwa i Bunagana bavuye muri Uganda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


