RIB yerekanye Umugande ushinjwa gutekera umutwe umushoramari wo muri Dubai yigize Umunyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Gatanu, itariki 4 Kamena, rwerekanye umugabo w’Umugande ukekwaho gutekera umutwe umushoramari witwa Gorah Metal Trading, ufite icyicaro I Dubai, washakaga kugura zahabu mu Rwanda.

Mu gutekera umutwe iki kigo cya Gorah Metal Trading, uyu Mugande witwa Mugisha Conary, w’imyaka 33 yigize nk’umucuruzi wa zahabu w’Umunyarwanda.

Kugirango arusheho kwemeza abo yatekeraga umutwe, Mugisha yanahimbye ibyangombwa bitandukanye byo mu Rwanda birimo n’indangamuntu.

Imbere y’abanyamakuru nk’uko tubikesha TNT, yagize ati “Nakoraga muri sosiyete ikora ibikoresho muri Uganda yitwa Unifreight maze nyakubahwa aranyegera ansaba ko namufasha kuriganya umushoramari ukomoka mu mujyi wa Dubai kuko nari inararibonye mu gutunganya no kohereza.”

Bari bamusezeranyije ko bazamwishyura 30 ku ijana by’amafaranga bazakusanya, avuga ko yahawe indangamuntu mpimbano n’icyemezo cyo kwiyandikisha mu kigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB), yoherereje abashaka “umukiriya” kugira ngo abemeze ko bari isosiyete ikorera mu Rwanda igurisha zahabu.

Nyuma yo kohereza amashusho n’ibyangombwa byerekana ko ari umucuruzi wa zahabu mu Rwanda, Goran Metal Trading yamwoherereje amafaranga yo kugura no kohereza ibicuruzwa.

Muri rusange, Mugisha yakiriye Amadolari 116,000. Nyuma yaje i Kigali, abikuza amafaranga asubira muri Uganda.

Gorah Metal Trading ntabwo yongeye kumwumva.

Nyuma yo kugerageza kuvugana nawe bikananirana, Gorah Metal Trading yohereje umwe mu bakozi bayo i Kigali gukurikirana uko bimeze.

Nk’uko RIB ibitangaza, umukozi wa Gorah Metal Trading yatanze ikirego.

RIB yanze gutangaza amakuru arambuye y’uko Mugisha yatawe muri yombi, gusa
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko u Rwanda ruri maso kandi ko rutazemera ko abatekamutwe bahungabanya ingufu zarwo kugira ngo igihugu kibe ihuriro ry’ishoramari.

Yagize ati: “U Rwanda ni rumwe mu ihuriro ry’ishoramari muri Afurika, kandi ni byo bituma guverinoma yacu ishishikazwa cyane n’ibyaha nk’ibi.”

Umuntu uwo ari we wese, ufite umugambi wo kuriganya, atanga inyandiko mpimbano, utuma handikwa inyandikomvugo mpimbano, atanga imenyekanisha rivuguruzanya, afatwa nk’ukoze icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Nk’uko amategeko ahana abiteganya, uhamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 ndetse atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *