Uwari Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira mu Kirere muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Gatanu yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakuru ababaje y’umusirikare w’umugore wiyahuye kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorerwaga yatanga ikirego kikirengagizwa n’abamukuriye.
Iki kibazo cyafashwe nk’ibara muri iki gihugu guca mu gisirikare ari itegeko ku bagabo bikaba ubushake ku bagore. Uyu mugore wiyahuye wari ufite ipeti rya Staff sergent, yari yarashinje umwe muri bagenzi be kuba yaramukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina muri Werurwe bari mu modoka ya gisirikare nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo.
Yari yaratanze ikirego, ariko umuryango we uvuga ko yahatiwe kugikuraho akemera ko bagirana imishyikirano.
Ku busabe bwe, ngo yari yaroherejwe ku bindi birindiro, aho yaje gusangwa yapfiriye mu cyumba yararagamo mu kwezi gushize. Igisirikare ndetse n’umuryango we banzuye ko yiyahuye nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.
Nyina wa nyakwigendera akaba yararakariye igisirikare cyose cya Koreya y’Epfo agira ati “ Ni gute mwavuga ko mwarinda igihugu cyose mutabasha no kurinda umwe mu bagize igisirikare cyanyu,?”
Kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita, abantu basaga 350,000 bashyize umukono ku busabe bwari bugenewe umukuru w’igihugu busaba iperereza ryimbitse ku birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gisirikare.
Umuntu wakekwagaho gukora iki cyaha yatawe muri yombi nawe muri iki cyumweru.
Hagati aho ariko, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Gen. Lee Seong-yong yahise ashyikiriza ubwegure bwe, Perezida Moon Jae-in arabwemera, aho yavuze ko yumva nawe afite uruhare mu rupfu rw’uyu musirikare.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


