Umuyobozi wa Brigade ishinzwe gukoresha ibimodoka by’intambara mu Gisirikare cya Uganda, Brig Deus Sande, yagaragaje impungenge z’impamvu ” abasirikari bibasirwa nyamara baratanze byinshi kugira ngo igihugu gikomeze kugira umutekano, ashinja abasivili barinda kuba ari bo barimo barabahindukirana bakabibasira.
Kuri wa Gatanu, Brig Sande yavugiye ijambo mu ishyingurwa rya nyakwigendera Haruna Kayondo, umushoferi wa Gen Edward Katumba Wamala uherutse kwicirwa mu gitero cyanahitanye umukobwa we.
Muri uyu muhango wabereye mu Mudugudu wa Lugando, mu Karere ka Bukomansimbi, Brig Sande yavuze ko urupfu rwa Kayondo ari ‘abaturage’ bihindutse abasirikare kugeza n’aho basigaye babica.
Brig Sande ati: “Ntibyumvikana ukuntu abantu turinda ari bo batwicisha imbunda.”
Ku wa Kabiri ushize, nibwo uwahoze ari Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Katumba yarokotse urupfu kubwa Nyagasani ubwo abagizi ba nabi bagendaga kuri moto barasaga ku modoka ye amasasu arenga 50 ku muhanda wa Kisota mu nkengero z’Umujyi wa Kampala, bahitana umukobwa we, Brenda Nantongo, n’umushoferi we,Haruna Kayondo.
Gen Katumba yararokotse ariko nawe afite ibikomere by’amasasu ku mubiri we.
Brig Sande yasubizaga umudepite wa Bukomansimbi y’Amajyaruguru, Dr Christine Ndiwalana, wabazaga niba ko inzego z’umutekano zizi ubwicanyi bubera muri iki gihugu.
Dr Ndiwalana yakomeje abaza niba inzego z’umutekano zizi intonde zirimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga z’abandi bantu muri guverinoma bagomba kwicwa.
Ati “Ubu kuva Gen Katumba yaratewe, ntabwo tuzi uzakurikira, guverinoma igomba gufata abantu bari inyuma y’ibi bitero kuko bavuga ko babazi,”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


