Ese umuntu wo muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Afurika yaba ngw’iki? Igisubizo gikomeje kuraza abanyanijeriya benshi badasinziriye mu gihe bateganya guhindura izina ry’iki gihugu.
Amakuru aturuka muri nigeria avuga hashize ibyumweru bibiri, abadepite bazenguruka igihugu bakusanya ibitekerezo by’abaturage kugira ngo bahindure itegeko nshinga.
Igitekerezo cyari ugukusanya ibitekerezo byagenderwaho mu kuvugurura itegeko nshinga na gahunda ya guverinoma.
Ariko umuturage witwa Adeleye Jokotoye, umujyanama mu bijyanye n’imisoro, yazanye igitekerezo cyatunguye benshi ubwo aba badepite bumvaga ibitekerezo by’abaturage muri Lagos.
Nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, uyu yifuza ko izina ry’igihugu ryahinduka kuko ngo ryashyizweho n’abakoloni.
Izina Nigeria rikaba ryarazanwe mu mpera z’ikinyejana cya 19 n’umunyamakuru w’Umwongereza Flora Shaw, waje gushyingiranwa n’umuyobozi w’abakoloni b’Abongereza Lord Frederick Lugard.
Iri zina ryakomotse ku ruzi rwa Niger rwinjira mu gihugu ruva mu majyaruguru y’uburengerazuba rukamanuka rugana muri Delta ya Niger aho rwisuka mu nyanja ya Atalantika runyuze mu masoko menshi.
Ariko Bwana Jokotoye yifuza ko izina ryahindurwa kandi arashaka ko igihugu cyakwitwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Afurika (United African Republic/UAR).
Ibi rero byatumye Abanyanijeriya batangira kubijyamo impaka no kubiteramo urwenya berekana ko iki rwose kitaba ari igitekerezo kibi na gato.
United Arab Emirates – UAE
United African Republic – UARLadies and gentlemen, our country is just an “E” away from being like Dubai pic.twitter.com/SctxMWxWTZ
— This Girl is Blessed (@Girl_isBlessed) June 2, 2021
Now that you people are planning to change Nigeria’s name to United African Republic, What will I do with My Great nation song?!
Una Dey stress me too much.
— Timi Dakolo (@timidakolo) June 2, 2021


