Uganda: Abadepite barashinja Perezida Museveni kuba intandaro y'urupfu rw’abasaga 87

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imirwano itoroshye yabaye hagati y’abarindaga umwami Charles Wesley Mumbere wo mu gace ka Rwenzururu muri Uganda, iyi mirwano ikaba isize abatari bacye bahasize ubuzima, bamwe mu badepite bagize Inteko ishinga Amategeko muri Uganda barashinja Perezida Museveni kuba nyirabayazana w’ubu bwicanyi bwibasiye abashinzwe umutekano muri kariya ga ce.
[ad id=”44145″]
Uhagarariye akarere ka Kasese mu Nteko ishinga Amategeko, Robert yagize ati”Perezida Museveni n’umuvugizi w’igisirikare cye Gen Katumba Wamala banze kumvira Inteko Ishinga Amategeko none aba bantu bose bapfuye ku bwabo.”
Uyu mudepite akomeza avuga ko mu cyumweru kibanziriza icyabayemo imirwano hari habanje kuba inama yari yahuje Perezida Museveni n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yareberaga hamwe uburyo ikibazo cy’ubwami bwo muri kariya gace cyakemuka mu mahoro ariko akaba atarubahirije ibyavugiwe muri iyo nama.
Iyi mirwano ijya gutangira, ngo abasirikare ba Uganda babanje kuzenguruka ingoro y’umwami wa Rwenzururu, ubwo barasaga abarinzi be 8 ku ikubitiro imirwano igatangira ubwo.
[ad id=”44145″]
Kugeza ubu harabarurwa abagera kuri 87 basize ubuzima muri iyo mirwano mu gihe kitagezeno ku minsi 7, barimo abo mu gisirikare cya Uganda ndetse n’abo ku ruhande rw’umwami, mu gihe hakomeje gutahurwa indi mirambo mu duce dutandukanye dukikije ahabereye imirwano nyirizina.
Kugeza ubu, nta cyo Perezida Museveni aratangazakuri aya makuru yatanzwe n’Abadepite.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *