Umupasiteri witwa Jackson Ssenyonga washinze Itorero ryitwa Christian Life Church Bwaise avuga ko yashimishijwe n’urupfu rw’umuhanuzi, Temitope Balogun wari uzwi nka TB Joshua kuko ngo asanga yarayobyaga abantu. Ssenyonga avuga ko TB Joshua yari umunyabyaha kandi ngo yoretse ubuzima bwa benshi mu kubabwiriza ibinyoma. Avuga ko yari akwiriye urupfu. Ati ” Nishimiye ko TB Joshua yapfuye.” Yagize ati ” Uriya mugabo yoretse ubuzima bwa benshi. Bibiliya iravuga ngo si byiza ko umunyabyaha apfira mu byaha bye, ariko se niba umunyabyaha ari kwica, ni gute atakerereza ko roho imwe yajyana iza benshi mu nyenga.” Si ubwa mbere Pasiteri Ssenyonga abyinira ku rukoma igihe hari umupasiteri wapfuye. Ubwo Pasiteri Yiga yapfaga mu 2020, nabwo yavuze ko abyishimiye.


