Nyuma y’imirwano itoroshye mu ruhame mu mpera z’icyumweru gishize, yabaye hagati y’abanyepolitiki 2 bo mu gihugu cya Kenya barimo Opondo Kaluma w’Umudepite ndetse na Washington Ogaga, umuyobozi w’ishyaka Orange Democratic Movement (ODM) uniyamamariza kuzahatana na Perezida Kenyatta mu matora y’umukuru w’igihugu y’ubutaha, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kubahagarika ku nshingano zabo kugeza amatora arangiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bagabo 2 bahanye imigeri muri stade ya Homa Bay ku cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016, ubwo iri shyaka ryari mu nama idasanzwe yari yarihuje n’abanyamuryango baryo ndetse n’abandi banyepolitiki batandukanye.
Umuvugizi w’iri shyaka rya ODM, John Mbadi yavuze ko nta mpamvu iramenyekana yaba yarateje iyi mirwano, gusa ngo iperereza rikaba rigikomeje mu kurebera hamwe niba nta mpamvu zikomeye zaba zarabateye kurwanira mu ruhame imbere y’abaturage n’abandi banyacyubahiro.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba banyepolitiki batazihanganirwa ku gikorwa cyo kugaragaza ikinyabupfura gicye imbere y’abantu, bizanatuma bahagarikwa ku mirimo yabo kugeza igihe amatora azabera muri kiriya gihugu.
Aba bagabo ngo bari basanzwe bafitanye utubazo, ngo bari bicaranye imbere ku ntebe z’abanyacyubahiro. Bitewe no kuba iyi nama yari irimo abantu batandukanye, umwe muri aba ngo yaje kumenya amakuru ko mugenzi we afite itsinda ry’abantu bashobora kuza guteza umutekano mucye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Depite Opondo Kaluma yagize ati ”nahagurutse ashaka kugira inama abantu ngo bicungire umutekano, nibwo mugenzi wanjye yahise ankubita ingumi nitura hasi nuko mpaguruka dufatana.”
Aba bagabo bisobanura bavuga ko buri wese yari ari kwirwanaho ariko inzego zibakuriye zo zikaba zivuga ko zitarumva ikibazo neza bityo iperereza rikaba rikomeje.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


