Mpfa buri munsi – Umusirikare wa Israel wafashwe bugwate na Hamas

Sangiza iyi nkuru

Hamas yasohoye amajwi y’umugabo ivuga ko ari imbohe y’Umunya-Israel yafatiwe muri Gaza, nyuma y’icyumweru umuyobozi w’uyu mutwe w’abarwanyi b’Abanyapalesitine avuze ko yiteguye kugirana imishyikirano yo guhererekanya imfungwa na Israel.

Mu majwi yashyizwe ahagaragara na Al-Jazeera, ishami ryayo ry’Icyarabu ku cyumweru, uyu mugabo yumvikana avuga ko ari “umusirikare wa Israel wafashwe mpiri” na Hamas kandi ko “apfa buri munsi”.

Kugeza ubu ntiharemezwa niba ayo majwi ari umwimerere, mu gihe igisirikare cya Israel kivuga ko kirimo kuyakoraho iperereza.

Hamas, iherutse kurwana intambara y’iminsi 11 na Israel, isanzwe izwiho gufata bunyago abaturage babiri ba Israel ari bo; Avera Mengistu, Umunya Israel ukomoka muri Ethiopia wakekwagaho kuba yari afite ikibazo cyo mu mutwe ubwo yinjiraga muri Gaza muri Nzeri 2014; na Hisham al-Sayeed, Umunya-Israel w’Umu-Bedouin bivugwa ko yajyanywe bunyago nyuma yo kwambuka uruzitiro rwambukiranya imipaka muri Gaza muri Mata 2015.

Uyu mutwe wa Hamas kandi ufite ibisigazwa by’abasirikare babiri ba Israel bazize intambara yo muri Gaza mu 2014.

Ibitangazamakuru byo muri Israel birimo kuvuga ko amajwi arimo gukwirakwizwa na Hamas ashobora kuba ari aya Mengistu, nubwo nyina yavuze ko azi neza ko atari umuhungu we uvuga.

Mu cyumweru gishize, umuyobozi wa politiki wa Hamas, Yahya Sinwar, yatangaje ko itsinda rye ryiteguye kuganira ku bijyanye no guhana imfungwa zirimo abaturage ba Israel bajyanywe bunyago ndetse n’imirambo y’abasirikare.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *