Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu Murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe bavuga ko Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, Hakizamungu Adelte, mu cyumweru gishize yanditse ku rubuga rwa WWhatsApp amagambo akomeye yita umusazi Murara Emmanuel imboni ya Radio Izuba.

Umwe mu bakozi b’umurenge utarashatse ko amazina ye amenyekana yemeza ko Gitifu Hakizamungu yakoze ikosa ryo gusezeranya abantu batambaye udupfukamunwa ndetse akanatuka Imboni ya Radiyo yamubajije uko impamvu yasumbishije abaturage abandi bagakora ibitemewe.

Yagize ati: “Ku wa Gatanu hari abageni basezeranye mu buryo bwihariye kuko ari abakire, bishyuye igikumwe arabasezeranya ariko nyuma y’uko hagaragaye abasezeranye batakambaye kandi bari ku idarapo ry’igihugu, na we agaragara mu amafoto yabo bikiyongeraho ko ubwo bukwe yabutashye byazanye amagambo mu baturage bavuga ko umurenge utonesha ubwo ntatwe twabyibajijeho tukibona amafoto tukigirango ni ukwibeshya naho urebye uko yishyizemo abakozi babinenze yabikoze ku bushake kuko baziranye nabo bakaba banakize.”

Uyu mukozi avuga ko batunguwe n’amagambo Gitifu yanditse asubiza umukozi ushinzwe imibereho n’iterambere mu kagari wamubajije kubyo gutonesha mu gusezeranya ndetse anavuga ko byateje impagarara mu bakozi

Agira ati: “Amagambo yabwiye mugenzi wacu ngo Murara ni umusazi twe yaratubaje kuko umuntu wese ushobora kunenga ibyo ukora afite aho abitangaza, ugomba kumwubaha n’ubwo yaba aciriritse ariko twese turamwubaha kuko iyo hari ibyo tutakoze neza, tubyumva yabitangaje kuri Radiyo Izuba kumwita umusazi bikagera no ku rubuga byaradutunguye kuko yagombaga guca bugufi agasaba imbabazi ku makosa”

Murara Emmanuel, Imboni ya Radiyo Izuba yabwiye Bwiza.com ko amakuru y’uko yamwise umusazi yayahawe n’abakozi b’umurenge ndetse Ayo magambo yamuteye ubwoba.

Yagize ati: “Amakuru y’uko yanyise umusazi nayahawe n’abakozi nabo bayakuye ku rubuga rwabo, bananyoherereza mesaje yasubirijeho SEDO nari nabajije ukuntu abantu bari batambaye udupfukamunwa nyamara abandi batemererwa gufata ku itarapo batakambaye ni amakuru nahawe ndayakurikirana na Gitifu ndabimubaza ntiyansubiza ahubwo SEDO abimubwiye aravuga ngo uriya ni umusazi !nagize ubwoba kuko umuntu ukwita umusazi akanavuga ko agiye kugutereta ubwoba !mumumbariza niba ndi umusazi nkuko yabivuze kuko njye namubajije kubyo nabwiye n’abaturage ngo mbabarize nkuko basanzwe babikora.”

Hakizamungu Adelte, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, yavuze ko umuhango wose wabaye bambaye udupfukamunwa.

Yagize ati: “Bagenzi bawe bafashe inkuru itari yo bayigira inkuru, bafashe ifoto imwe abageni basabye kwifotoza bitaruye bakaba ariyo bakuraho inkuru, umuhango wose wabaye abageni bambaye udupfukamunwa uje nabikwereka.”

Gitifu yavuze ko hari umunyamakuru umwibasira agira ngo amuharabike kubera ibibazo bafitanye atashatse kuvuga

Yagize ati: “Ibinyamakuru byabaye byinshi ariko abantu bakomeze gushyira ubunyamwuga mu byo bakora. Nagaye urugero rw’umunyamakuru usa n’uwanyibasiye nawe naramuhamagaye ndabimubwira. Simbikubwiye ngo bibe inkuru ariko ubwo mbikubwiye byaba inkuru.”

Umunyamakuru yabajije Gitifu niba koko yarise Murara Emmanuel umusazi avuga ko ntawe azi.

Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano bakorera urwego DASSO kuwa 31 Gicurasi 2021 bakuwe ku rubuga rw’abakozi b’umurenge bashinjwa gutanga amakuru ku byabaye ku wa 28 Gicurasi 2021 ndetse n’amafoto bikavugwa ko aribo bayakuye ku rubuga rwa WhatsApp bakayatanga .

Bwiza.com yagerageje kubaza umuyobozi w’akarere ka Kirehe niba baramenye umwuka mubi wakuruwe no gutonesha abageni ndetse hakabaho no kwibasira abanenze Gitifu ariko Meya Muzungu Gérard avuga ko agiye kubanza gushakisha amakuru.

Twongeye kugerageza kumubaza, tumwoherereza ubutumwa bugufi ntiyansubiza kandi bigaragara ko yabusomye!

Kuwa 28 Gicurasi 2021 nibwo Gitifu Hakizamungu Adelte yasenzeranyije mu mategeko ku murenge wa Mushikiri abageni babiri bari bishyuye igikumwe ku buryo bwihariye mu gihe umunsi abandi basezeranye byabaye ku wa kane kuwa 27 Gicurasi 2021.

Amabwiriza yahawe abasezeranye mbere basabwa kwambara neza agapfukamunwa nyamara Magnifique na Epimaque bo baziranye batatwambaye nk’uko bigaragara mu mafoto. Gitifu Hakizamungu avuga ko byakozwe nyuma y’umuhango ,ibindi byakozwe abageni bifotoza.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa
    Ariko kuki bamwe Mu ba Gitifu usanga bakora ibinyuranyije na mahame ya Leta yacu y’ubumwe, ah’usanga bamwe batuka Abaturage babatoteza mugihe banatonesha Abo nashatse nkaho umurenge cg utugari ar’uturima twa ba se! Ikibyica byose n’uko badatorwa Ahubwo bashyirwaho nabo bakumva ko babaye Ibinani, Ku bitutsi byo wagira ngo n’ibyo bize, Mwumvise umu Gitifu w’umugabo muri KKarongi Watutse umugore utari n’uwe ngo Nsohokera mu Biro wambwakazi we, Mwumvise n’undi Mu Gitifu w’umugore w’Akagari ka Mbugangari Watutse Umuntu w’Umugabo ngo Ceceka WAMBWA WE! akamutukira imbere y’umugore we, Murumva se ba Gitifu badakwiriye i Ngando ibigishya Umuco n’Akazi bariho ko ar’ako kurangiza ibibazo by’Abaturage, atar’ukubatuka bakuza kamere basangankwe,

  2. Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa
    Ariko kuki bamwe Mu ba Gitifu usanga bakora ibinyuranyije na mahame ya Leta yacu y’ubumwe, ah’usanga bamwe batuka Abaturage babatoteza mugihe banatonesha Abo nashatse nkaho umurenge cg utugari ar’uturima twa ba se! Ikibyica byose n’uko badatorwa Ahubwo bashyirwaho nabo bakumva ko babaye Ibinani, Ku bitutsi byo wagira ngo n’ibyo bize, Mwumvise umu Gitifu w’umugabo muri KKarongi Watutse umugore utari n’uwe ngo Nsohokera mu Biro wambwakazi we, Mwumvise n’undi Mu Gitifu w’umugore w’Akagari ka Mbugangari Watutse Umuntu w’Umugabo ngo Ceceka WAMBWA WE! akamutukira imbere y’umugore we, Murumva se ba Gitifu badakwiriye i Ngando ibigishya Umuco n’Akazi bariho ko ar’ako kurangiza ibibazo by’Abaturage, atar’ukubatuka bakuza kamere basangankwe,

  3. Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa
    Ibi bivugwa muri iyi nkuru,biramutse aribyo koko,haha harabayemo amakosa,ESE mbaze umuturage yemerewe kubaza umuyobozi ibitagenda,cg umuyobozi ni malaika?

  4. Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa
    Ibi bivugwa muri iyi nkuru,biramutse aribyo koko,haha harabayemo amakosa,ESE mbaze umuturage yemerewe kubaza umuyobozi ibitagenda,cg umuyobozi ni malaika?

  5. Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa
    Leta izagene itegeko ba GITIFU bajye batorwa n’abaturage kuko bamwe cg benshyi imyitwarire ubona ar’iyo guhutaza Abaturage, reba muri Karongi Gitifu w’umugabo abwire umugore utar’uwe ngo Nsohokera mu Biro wambwakazi we, Mwumvise n’undi Mu Gitifu w’umugore w’Akagari ka Mbugangari Watutse Umuntu w’Umugabo t CECEKA WAMBWA WE amutukira imbere y’umugore we, ba Gitifu turabubaha ariko namwe nimwiyubahe.

  6. Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa
    Leta izagene itegeko ba GITIFU bajye batorwa n’abaturage kuko bamwe cg benshyi imyitwarire ubona ar’iyo guhutaza Abaturage, reba muri Karongi Gitifu w’umugabo abwire umugore utar’uwe ngo Nsohokera mu Biro wambwakazi we, Mwumvise n’undi Mu Gitifu w’umugore w’Akagari ka Mbugangari Watutse Umuntu w’Umugabo t CECEKA WAMBWA WE amutukira imbere y’umugore we, ba Gitifu turabubaha ariko namwe nimwiyubahe.

  7. Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa
    aha amakuru yabaye ayibura na banyamakuru basigaye biyenza nuku gato bakakagura ngo babone umugati!!!!!!!!!

  8. Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa
    aha amakuru yabaye ayibura na banyamakuru basigaye biyenza nuku gato bakakagura ngo babone umugati!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *