Raporo y’iperereza yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri ivuga ko benshi mu Banyamerika bakize nta musoro ku nyungu batanze mu myaka mike ishize, ubwo Washington yasuzumaga ibyifuzo bishya byo gukemura ikibazo cyo kunyereza imisoro cy’abantu bakize ndetse n’amasosiyete.
Raporo yateje urunturuntu, yakozwe n’ikinyamakuru ProPublica gikorera i New York, yerekanye ko Umuyobozi wa Amazon, Jeff Bezos, nta musoro yigeze yishyura mu 2007 na 2011, mu gihe umuyobozi wa Tesla, Elon Musk, umukire wa mbere ku Isi kuri ubu nawe nta musoro yigeze yishyura mu 2018.
ProPublica, yagaragaje uburyo yabonye amakuru y’ibanga y’imisoro, yagize ati: “Bamwe mu Banyamerika bakize” bishyura make ku musoro ku nyungu ugereranije n’ubutunzi bwabo, rimwe na rimwe, ntibishyura na macye. ”
Abandi bantu bakwepye imisoro batagize ikintu bishyura mu kigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu myaka runaka barimo umuherwe mu ruganda rw’itangazamakuru ndetse wahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa New York, Michael Bloomberg, umuherwe w’umushoramari Carl Icahn, n’igihangange George Soros kizwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza.
ProPublica ivuga ko aba baherwe ntacyo bakoze mu buryo butemewe mu imenyekanisha ry’imisoro, ariko bakoresheje amayeri yo gukwepa imisoro abantu badashobora gutekereza.
Bungukiye kandi ku buryo imisoro isoreshwa isobanurwa mu gitabo cy’imisoro yo muri Amerika, kubera ko itita ku gaciro kiyongera k’umutungo nk’imigabane n’umutungo, kandi imisoro iva mu kugurisha ibyo bintu.
Senateri w’Umudemokarate, Elizabeth Warren, we asanga gusoresha abakire cyane, hagomba kubamo no gucibwa imisoro ku gaciro k’imigabane yabo n’imitungo yabo, aho kwibanda ku nyungu zonyine.
Warren yagize ati: “Gahunda yacu y’imisoro yibasiwe n’abaherwe badakora ubukungu bwabo binyuze mu kwinjiza imisoro, nk’uko imiryango ikora ibigenza.” Yongeyeho ko igihe kigeze ngo abaherwe bo muri Amerika nabo bishyure uruhare rwabo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


