Centrafrica: U Bufaransa bwahagaritse inkunga bwateraga ingengo y’imari n’ubufatanye mu bya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

U Bufaransa bwemeje ko bwahagaritse inkunga bwateraga ingengo y’imari y’igihugu cya Centrafrica ndetse bwanahagaritse ubufatanye mu bya gisirikare bwari bufitanye n’iki gihugu. I Paris, Minisiteri y’ingabo iravuga ko hari ubukangurambaga bwihwishwe inyuma n’u Burusiya bugamije kurwanya u Bufaransa kandi abayobozi ba Centrafrica bakaba babifitemo uruhare.

Abafaransa bibasiwe ni abakorerabushake batanu bakoranaga na Minisiteri y’ingabo, urubyiruko, na Minisiteri y’intebe. Bose bavuye mu myanya yabo kandi benshi basubiye mu Bufaransa. Aba bakozi ahanini bari bashinzwe kugira inama abayobozi bo muri Centrafrica mu rwego rwo kuvugurura urwego rw’umutekano no kongera kubaka ingabo.

Amahugurwa ingabo z’u Bufaransa zahaga igisirikare cya Centrafrica nayo yahagaritswe nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga. Aya mahugurwa yatangwaga n’ingabo z’u Bufaransa zituruka muri Gabon.

Icyemezo cy’u Bufaransa ariko ntabwo ari ntakuka nkuko bimeze ku bufatanye bw’ingengo y’imari. Ku wa mbere, Ambasaderi w’u Bufaransa arangije inama na Minisitiri w’imari yagize ati: “Nihaba ibimenyetso byiza kandi bikomeye byafatwa, ibintu bishobora kongera gusuzumwa vuba vuba”.

U Bufaransa hagati aho ariko buzakomeza ubufatanye mu nzego z’umutekano rusange na polisi, jandarumori no mu by’umutekano w’abaturage.

Ubufatanye kandi buzakomeza mu nzego z’ubutabera, z’ubuzima no mu bikorwa by’ubutabazi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *