Burundi: Abayisilamu bikomye minisitiri Gervais Ndirakobuca

Sangiza iyi nkuru

Abayisilamu bo mu gihugu cy’u Burundi bikomye minisitiri w’umutekano Gen. Gervais Ndirakobuca bamushinja gushaka gusenya imigenzo y’idini ryabo nyuma y’aho uyu anengeye umuhamagaro w’amasengesho ya saa cyenda z’ijoro avuga ko indangururamajwi zikoreshwa ninjoro yumva atari zo zatuma umuntu usanzwe afite inshingano yo kuzinduka asenga abyuka.

Mu magambo ye nk’uko tubikesha urubuga rwa UbmNews, Gen Ndirakobuca yagize ati “ Sinibaza ko ziriya ndangururamajwi muvugiraho za cyanda z’ijoro ari bwo abantu bumva, umuntu uziko afite inshingano zo kuzinduka agasenga, twese turazinduka tugasenga, arizindura nturindira kumubyutsa.

Yakomeje agira ati “Wagirango ni itegeko umubyukije ku ngufu ngo bavuze reka ngende, iyo nshingano y’uko we ubwe yijyana mu musigiti gusenga aba ayifite aryama ayizi ariko kubyutsa abandi nabyo biragoye,”

Aya magambo ya minisitiri Ndirakobuca rero ntiyishimiwe n’abayoboke b’idini ya Islam mu Burundi babifashe nko gushaka gusenya imigenzo y’idini ryabo, bamusaba ko yakwisubiraho ndetse akabasaba imbabazi ndetse akanazisaba Imana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *