Umugabo witwa Hakizimana Célestin na Mukarukundo Marie Rose batuye mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Mukungu, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bamaze iminsi ibiri baziritse amaboko umwana wabo w’imyaka 11 y’amavuko, bamuhondagura.
Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko Hakizimana yafashe uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, amuzirikira amaboko inyuma ku nkingi iri mu nzu akoresheje umugozi w’inzitiramubu, umwana aba ku ngoyi kuva ku wa Mbere tariki ya 7 kugeza kuri uyu wa 8 Kamena 2021.
Umuyobozi w’uyu Mudugudu, Bazambanza Modeste yabwiye iki gitangazamakuru ko uyu mwana ababyeyi be bamuziritse bamushinja kwiba inkoko, icyaha we yahakanye. Ati: “Amakuru twamenye mu gitondo ngo ni uko umugore n’umugabo bafashe umwana baramuzirika, ngo bitewe n’uko yibye inkoko, bakavuga ko ari we wari wayifashe akayigurisha.”
Nyuma y’aho ngo “bafata umwana, bamuzirika mu nzu, bakajya bamukubitira ku giti bamuziritseho. Ejo (tariki ya 8) nimugoroba, Mutwarasibo ngo aragenda arahambura, bamuzituye umwana arara mu nzu, mu gitondo kare kare bashaka kongera kumukubita, ngo umwana araguruka, arirukanka.”
Bazambanza avuga ko Hakizimana yaje kumumenyesha ko uyu mwana yavuye mu ishuri, amubaza aho umwana aherereye, amubwira ko atazi aho yagiye. Akomeza ati: “Turebye mu kabande munsi y’iwanjye, tubona umwana yicaye mu kabande mu ishyamba, ndagenda ndamubwira nti ‘ngwino hano’, aje nsanga yarangiritse burundu.”
Nk’uko Mudugudu Bazambanza abivuga, amafoto agaragaza ko koko uyu mwana yakomerekejwe ku maboko hose no ku ntoki.

Uyu muyobozi akimara kubona uko ababyeyi bahohoteye umwana, ngo yahise ahamagara abamukuriye, na bo bitabaza abashinzwe umutekano bazwi nka DASSO baturutse ku Murenge, bahageze basanga Hakizimana yatorotse.
Nyina w’uyu mwana, Mukarukundo bivugwa ko ari we watawe muri yombi nk’uwahishiriye icyaha, ariko nyuma ararekurwa , ategekwa kujyana uyu mwana ku kigo nderabuzima cya Kitabi, amukomezanya mu bitaro bya Kigeme kugira ngo yitabweho n’abaganga mu buryo bukwiye.
BWIZA yamenye ko urugo rwa Hakizimana na Mukarukundo ruhoramo intonganya ziterwa no gukekana gucana inyuma hagati yabo, ku buryo bigoye kwita ku bana babyaye, kimwe no kubahiriza uburenganzira bwabo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

8 Responses
Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi 2 aziritse amaboko, ahondagurwa n’ababyeyi
Rwose aba babyeyi bashakwe bahanwe, kuko ibibazo byabo bafitanye hagati yabo ntabwo babitura abana babyaye, kuko umwana ntiyigeze ahitamo ngo bamubyare, kandi niyo umwana yaba yakosheje suku bahana!Ahubwo ubu ni ubukoko burenze kamere muntu.Ubu se bungutse iki ko nubundi uyu mwana agomba kwitabwaho kandi aribo ba mbere bagomba kumwitaho.Tureke gutegekwa n’amarangamutima ya muntu kuko umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka!Duhagurukire ababyeyi nk’aba batita ku burere bw’abana babyaye tureke kureberera ababangiriza ubuzima kuko nibo bayobozi b’ejo hazaza.

Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse, ahondagurwa n’ababyeyi (Amafoto)
Birababaje pe
Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse, ahondagurwa n’ababyeyi (Amafoto)
Birababaje pe
Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse, ahondagurwa n’ababyeyi (Amafoto)
Uzi ko uzibintu komerezaho
Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse, ahondagurwa n’ababyeyi (Amafoto)
Uzi ko uzibintu komerezaho
Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse, ahondagurwa n’ababyeyi (Amafoto)
Abo bavyeyi ntibaz,ibanga ry,ukurera abo bibarutse kubwivyo bakwiye guhanywa bikomeye baberakarorero
Nyamagabe: Umwana yamaze iminsi ibiri aziritse, ahondagurwa n’ababyeyi (Amafoto)
Abo bavyeyi ntibaz,ibanga ry,ukurera abo bibarutse kubwivyo bakwiye guhanywa bikomeye baberakarorero