Lague Byiringiro ntacyerekeje muri FC Zürich

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yatangaje ko rutahizamu wayo, Byiringiro Lague, atakerekeje mu kipe ya FC Zurich yo mu Busuwisi yari yitezwemo.

Radio Rwanda yavuze ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yemeje ko Lague agomba gukomeza kuyikinira, mu gihe ikiri mu biganiro n’indi kipe yo mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Mu kwezi gushize ni bwo Lague yari yerekeje i Zürich gusura Ikipe ya FC Zürich, ku butumire bw’iyi kipe.

Lague mbere y’uko agaruka mu Rwanda byatangajwe ko yamaze gusinya amasezerano yo gukinira iriya kipe, gusa ayo makuru aza kubeshyuzwa n’ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Magingo aya ntibaramenyekana ikipe nshya Lague agomba kwerekezamo nyuma y’uko ibyo muri FC Zürich byanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *