Minisitiri w’Intebe wa Centrafrica, Firmin Ngrebada, yeguye na guverinoma ye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrica, Firmin Ngrebada, kuri uyu wa Kane, yatangaje ko yashyikirije ubwegure bwe, Perezida Faustin-Archange Touadéra, wongeye gutorwa mu Ukuboza.

“Maze gushyikiriza nyakubahwa Perezida wa Repubulika Faustin-Archange Touadéra ukwegura kwanjye ndetse n’ukwa guverinoma.” Minisitiri w’intebe wa Centrafrica, Firmin Ngrebada, yabitangaje ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Kamena, ashimangira ko yeguye ku mirimo ye ndetse n’itsinda rye.

Firmin Ngrebada yari ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuva ku itariki 25 Gashyantare 2019, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro yabaye hagati ya guverinoma n’imitwe yitwaje ibirwanisho.

Umuvugizi wa perezida, Albert Yaloké Mokpémé, yatangarije AFP ati: “Turamenya mu masaha make niba Perezida agumishaho Minisitiri w’Intebe.”

Umukuru w’igihugu, Faustin-Archange Touadéra, yongeye gutorwa ku ya 27 Ukuboza ariko bivugwa ko 1/3 cy’abatora kitabashije kwitabira amatora kubera ibitero by’inyeshyamba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *