Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Zambia rwemereye Perezida uriho ubu, Edgar Lungu kwiyamamariza indi manda, bityo akaba azabasha kwitabira amatora ya perezida yo ku wa 12 Kanama.
Urukiko rwanze icyifuzo cy’imiryango “Legal Resources Foundation”, icya “Chapter One Foundation”, n’icy’umuhanga mu by’amateka, Sishuwa Sishuwa bifuzaga ko Lungu atakwemererwa indi manda, kubera ko ari kurangiza ebyiri yarahiriye nk’uko iyi nkuru dukesha APA ikomeza ivuga.
Urukiko rwagize ruti: “Kandidatire ya Lungu ifite ishingiro kandi afite uburenganzira bwo kwitabira amatora ku ya 12 Kanama 2021”. Abasabaga batatu basabye Urukiko gutegeka ko kandidatire ya Lungu nk’umukandida w’ishyaka Patriotic Front mu matora rusange yo ku ya 12 Kanama, yateshwa agaciro nyuma y’uko yarahiye inshuro ebyiri kuba perezida.
Ababisabye bavuga ko Bwana Lungu yarahiye inshuro ebyiri kubera ko atari visi perezida w’igihugu igihe yarangizaga manda ya nyakwigendera, Michael Sata wapfuye mu 2014. Mbere yo kuba perezida, Lungu yakoze imirimo ya Minisitiri wa Ubutabera na Minisitiri w’ingabo ayobowe na Michael Sata kandi yatorewe kuba umukandida wa PF mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Mutarama 2015 yagombaga kugena manda y’umukuru w’igihugu wapfuye.
Abunganira Lungu bavuze ariko ko igihe cy’umwaka umwe uyu muyobozi wa Zambia yakoze mu 2015, igihe yarahiraga bwa mbere, kitagize manda. Ni ku nshuro ya gatatu mu mwaka uburenganzira bwa Lungu bwo kwemererwa indi manda bwari buteje ibibazo. Urukiko rwafashe icyemezo cyo gushyigikira perezida mu manza ebyiri zabanjirije uru.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


