e3mwzvzwyas6bdm.jpg

OIF: Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Kaïs Saïed wa Tunisia

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 11 Kamena 2021, Perezida Kaïs Saïed yakiriye i Carthage Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, wasuye Tunisia, mu rwego rwo gukurikirana imyiteguro y’inama ya 18 ya Francophonie.

Inama yabo yibanze ku myiteguro ya nyuma y’inama izabera ku kirwa cya Djerba mu Gushyingo 2021.

e3mwzvzwyas6bdm.jpg

Perezida wa Tunisia yongeye gushimangira ko igihugu cye cyiyemeje ko iki gikorwa mpuzamahanga kizagenda neza, kizafasha gushimangira ubufatanye bwa politiki n’ubukungu mu karere kavuga Igifaransa, nubwo ibibazo by’ubukungu n’ubuzima bitoroshye, nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryavuye muri perezidansi.

e3mwzv2xoayyyqz.jpg

Umunyamabanga Mukuru wa OIF yashimye umuvuduko uzamuka wihariye mu bijyanye no gutegura iyi nama mu byumweru bike bishize, yemeza ibiteganywa n’umuryango ndetse n’ibihugu bigize uyu muryango mu “gushyigikira ingufu za Tunisia hagamijwe guhuriza hamwe ingufu zose ngo iyi nama izagende neza.

Yavuze ku cyifuzo cy’abayobozi benshi bo mu bihugu bikoresha igifaransa cyo kuzitabira iyi nama ya Djerba.

e3mwzv8xwamvebq.jpg

Louise Mushikiwabo yemeje ko “iyi nama, ihuriranye n’isabukuru y’imyaka 51 OIF imaze ishinzwe, izerekana icyiciro gishya mu bikorwa by’uyu muryango, izibanda ku ngingo nyinshi z’ibanze, nk’urubyiruko, akazi, ikoranabuhanga rishya n’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) ”.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *