Nk’uko itangazo ry’iryemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa 12 Kamena 2021, yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, abacuruzi bategetswe gufunga bitarenze saa mbili mu gihe kugera mu rugo ari saa tatu z’ijoro. Inama iheruka yari yategetse ko kugera mu rugo ari saa yine z’ijoro gusa ubu byahindutse. Abanyarwanda basaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda Coronavirus.





