Umusore w’umunebwe, iyo areba abakobwa abona bose ari indaya-Shaddyboo

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare, Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo avuga ko nta yindi mpamvu yatuma umusore akeka ko abakobwa bose ari indaya atari uko we aba ari umunebwe, nta bushobozi afite ngo yigondere umwe muri abo bose.

Kuri Twitter, uyu mugore kuri uyu wa 14 Kamena yagarutse ku ngingo zitandukanye cyane ku bibazo by’abatinda gushaka no gukora cyane ku basore batarashaka.

Shaddyboo ati ” Umusore w’umunebwe, iyo areba abakobwa abona bose ari indaya.”

Atanga inama kuri iyi ngingo ati ” Basore mubanze mwishake mo ubushobozi, mbere yo gushaka abafiance. Ubundi waba nawe utishoboye , ugashaka kuza umwana wabandi kugira ngo bigende gute ?”

Ku ngingo y’ababazwa impamvu badashaka, ati ” Iwanyu nibatangira kukubaza ngo uzarongorwa ryari cga uzarongora ryari ? Uzamenye ko watangiye kubarambira.”

Gusa ku ngingo yo kurushinga, Shaddyboo asanga ” Ubundi waba nawe utishoboye , ugashaka kuza umwana wabandi kugira ngo bigende gute ?”

Shaddyboo akunze kugaruka ku ngingo zitandukanye cyane ibibazo biri mu rubyiruko. Nk’umwe mu byamamare, azwiho kwirwanaho akazamura izina rye ndetse ubu akaba aasigaye atanga ubufasha ku bantu bamwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *