Boko Haram yatangaje umuyobozi wayo mushya wasimbuye Abubakar Shekau

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’Abajihadiste wo muri Nigeria Boko Haram wemeje bidasubirwaho urupfu rw’uwari umuyobozi wawo, waguye mu mirwano yabahuje n’Abarwanyi ba Leta ya Kisilamu muri Afurika y’Uburengerazuba, ISWAP, utangaza umuyobozi wawo mushya, Bakura Modu bakunda kwita Sahaba, mu mashusho yoherejwe kuri uyu wa Gatatu Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Sahaba, umuyobozi w’ingenzi wa Boko Haram uzwi n’impuguke nk’ufite ibirindiro ku Kiyaga cya Tchad, yasabye “Allah guha umugisha roho ya Abubacar Shekau”, wapfuye “nk’umumaritiri” kandi ashinja umuyobozi wa ISWAP, “Abu Musab Al -Barnawi, kuba ari we wamwishe.

Mu butumwa bwe, buri mu Cyarabu kandi bugahagarara mu buryo butunguranye hagati y’interuro nta mpamvu igaragara, uwiyerekana nk’umuyobozi mushya w’uyu mutwe yahamagariye abayoboke bawo kwihorera ku mutwe bahanganye witandukanyije na Boko Haram muri 2016.

Iswap, yemerwa n’umutwe wa Leta ya Kisilamu, yavutse mu 2016 nyuma yo gucikamo ibice k’umutwe wa Boko Haram, ishinja ubwicanyi bukorerwa abasivili b’Abayisilamu.

Nyuma yo kugenda urushaho kugira imbaraga, umutwe wa ISWAP ubu niwo usa nk’ukomeye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, unakomeje ibitero byibasira ingabo z’iki gihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *