Abasore babiri babanaga mu nzu mu mudugudu wa Nyamihana, muri Komini ya Mugina, mu Ntara ya Cibitoke, mu gihugu cy’u Burundi basanzwe bapfuye polisi ita muri yombi abantu 9 bakekwaho kubigiramo uruhare.
Abo basore ni Dieudonné Bizimana w’imyaka 18 na Pascal Ntaconayigize w’imyaka 20 ans. Basanzwe muri iyi nzu bakodeshaga bapfuye kuwa Kabiri ushize, itariki 15 Kamena, nyuma y’aho abaturanyi babo bagiriye impungenge z’ukuntu aba basore babasuhuzaga buri gitondo babyutse ariko bakaba batari baherutse amakuru yabo.
Bati “ Ubwo twajyaga kureba imiryango yari ifungiye imbere. Twarahamagaye ntihagira utwitaba dufata icyemezo cyo kuyica ngo twinjire. Umwe yari yapfuye mugenzi we yenda gupfa” aba bavuga ko uyu wundi yahise ajyanwa kwa muganga ari ho yapfiriye.
Aba baturage bakeka ko aba basore baba bararozwe. Abandi baturage bati “ Buri wese yari azi ko aba basore baba bafite amafaranga ya liquide, ariko nta kintu twabasanganye. Ntabwo byumvikana ibyaba byababayeho. Turasaba polisi gukora iperereza ryigenga ngo hamenyekane icyabaye.”
Ubuyobozi bwa Komini Mugina bwemeje aya makuru nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, buvuga ko abantu 9 batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza rikomeje.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


