Nigeria: Umupolisi yishwe abanyeshuri basaga 80 biganjemo abakobwa barashimutwa

Sangiza iyi nkuru

Abantu bitwaje intwaro kuri uyu wa Kane bishe umupolisi banashimuta byibuze abanyeshuri 80 n’abarimu batanu bo mu ishuri ryo muri leta ya Kebbi yo muri Nigeria, nk’uko byatangajwe na polisi, abaturage n’umwarimu.

Iki gitero cyaranzwe n’ishimuta rikabije kibaye ku nshuro ya gatatu mu byumweru bitatu mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, abayobozi bakaba bavuga ko ibi bikorwa n’amabandi yitwaje intwaro aba ashaka ingurane ngo arekure abo yashimuse.

Usman Aliyu, umwarimu muri iryo shuri, yavuze ko abantu bitwaje imbunda batwaye abanyeshuri barenga 80, abenshi muri bo bakaba ari abakobwa nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Yagize ati: “Bishe umwe mu bapolisi, bamena irembo bahita bajya mu mashuri y’abanyeshuri.”

Umuvugizi wa polisi muri Leta ya Kebbi, Nafiu Abubakar, yavuze ko abantu bitwaje imbunda bishe umupolisi umwe mu gihe cyo kurasana ndetse banarasa umunyeshuri wari uri kwivuza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *